Jay Polly ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop. Akaba yaravutse mu muryango w’abana 3 b’abahungu, avuka ari uwa kabir akaba afite abavandimwe be bombi ndetse na mama we umubyara.
Yatangiye umuziki akiri umwana ubwo yaririmbaga muri korali, yinjiye bwa mbere muri studio mu mwaka wa 2004. Kuri ubu Jay Polly, ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 4. Bimwe mu bintu by’ingenzi utari uzi kuri Jay Polly usigaye wiyita Kabaka : (…)
Jay Polly ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop. Akaba yaravutse mu muryango w’abana 3 b’abahungu, avuka ari uwa kabir akaba afite abavandimwe be bombi ndetse na mama we umubyara.
Yatangiye umuziki akiri umwana ubwo yaririmbaga muri korali, yinjiye bwa mbere muri studio mu mwaka wa 2004. Kuri ubu Jay Polly, ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 4.
Bimwe mu bintu by’ingenzi utari uzi kuri Jay Polly usigaye wiyita Kabaka :
Indirimbo yambere Jay Polly yashize hanze:
Indirimbo yambere Jay Polly yasohoye yari mu rurimi rw’Igiswahiri yitwa “Nakupenda” mu mwaka wa 2004.
Umuhanzi w’icyamamare Jay Polly akunda:
Umuhanzi wa mbere akunda ni umuhanzi na we uririmba injyana ya Hip Hop, Fat Joe, hagakurikiraho 2Pac, Notorius BIG. Bitabujije ko hari n’abandi bahanzi bo mu karere yemera nka Mr 2, akanamushimira ko yamutinyuye abatuye muri aka karere kuririmba injyana ya Hip Hop mu ndimi zabo, kuko ari we wa mbere watinyutse gushyira Hip Hop mu Giswahiri.
Ubuto bwa Jay Polly:
N’ibitwenge byinshi ati “Nari akana keza, gakunda abantu, gakundana na maman”. Ariko akaba hari ikintu cy’umwihariko yakoze ubwo yigaga mu wa 5 w’amashuri abanza yise “Revolution ” mu kinyarwanda tugenekereje n’ impinduramatawara mu mupira w’amaguru ku kigo yigagaho.
Ngo byari bimenyerewe ko abantu bakiniraga ikigo ari abatangiranye n’iyo kipe batajya bahinduka, umunsi umwe arigaragambya ngo bashyiremo abandi bashya, kuko iyo kipe yari itangiye kujya itsindwa.
Jay Polly yarakubiswe uwo munsi ariko icyo yaharaniraga akigeraho kuko byarangiye bahinduye iyo kipe, ayijyamo ndetse anibuka ko muri iyo kipe nshya hinjiyemo umuhanzi The Ben, abasha no kwigaragaza cyane, arusha mukuru we wari usanzwe ari icyamamare ku ishuri muri Ruhago witwaga Dan, iyo kipe yerekanye impinduka zikomeye kuko yabashije gutsinda ibigo byinshi bari bahanganye. Ngo uwo munsi ntazigera awibagirwa.
Uwundi murimo Jay Polly akora:
Jay Polly ni umuhanzi udakora umuziki gusa ahubwo ni n’umugeni ushushanya (Painting)wabigize umwuga. Ushaka ibihangano be yasura website: www.isoko.rw
Ikintu cy’ingenzi abafana ba Jay Polly batamuziho:
Kabaka ngo mu byo akora byose ni umunyakuri. Akaba asaba abafana be kujya babyibuka buri gihe.
Ikintu gitera ubwoba Jay Polly:
Ngo buri munsi Jay Polly ahora ahangayikishijwe (mu buryo bwiza) n’umwana we w’umukobwa ufite imyaka ibiri witwa Christal, yibaza ejo he hazaza. Naho igisimba atinya ni Inzoka.
Indirimbo ye akunda cyane:
N’amarangamutima menshi Jay Polly yavuze ko kugeza ubu indirimbo yanditse imuri ku mutima cyane ; kuko we ngo icyo atindaho cyane ni ukwandika kugira ngo ubutumwa bwumvikane cyane kurusha gukora injyana y’indirimbo « melody ». Iyo ndirimbo yayiririmbanye na Miss Jojo ikaba yitwa « Icyizere ».
Umuntu w’igihangange Jay Polly ashaka guhura na we:
Jay Polly yifuza guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akamusaba ko yamuha umwanya bakaganira. Afata Umukuru w’u Rwanda nk’impano ikomeye Imana yahaye iki gihugu.
Jay Polly ati, « Ndakurahiye, iyaba atari Muzehe, u Rwanda ntirwari kuba rugeze aho ruri ubu . Ndifuza kuganira na we akamvungurira ku bwenge bwe, akanambwira uko abigenza kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere »
REBA UKO JAY POLLY YARIRIMBYE LIVE I KIGALI:
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!