IGIHE

Ese koko Jay Polly yaba yaritukuje nk’uko bivugwa?

0 6-05-2014 - saa 12:45, IGIHE

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki n’abahanzi mu Rwanda bibaza ku muraperi Jay Polly niba yarahinduye uruhu rwe, twamwegereye agira icyo abivugaho, ndetse anagaruka ku bikorwa bye bya muzika muri iyi minsi aho asobanura ibanga akoresha mu kuba ariwe wigaragaza kurusha abandi mu irushanwa rya PGGSS4 riri kuba. Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Jay Polly, yatangiye asobanura ibanga akoresha mu kuba mu bitaramo bitatu bya PGGSS4 bimaze gutambuka (…)

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki n’abahanzi mu Rwanda bibaza ku muraperi Jay Polly niba yarahinduye uruhu rwe, twamwegereye agira icyo abivugaho, ndetse anagaruka ku bikorwa bye bya muzika muri iyi minsi aho asobanura ibanga akoresha mu kuba ariwe wigaragaza kurusha abandi mu irushanwa rya PGGSS4 riri kuba.

Jay Polly mu gitaramo cya PGGSS4 i Huye.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Jay Polly, yatangiye asobanura ibanga akoresha mu kuba mu bitaramo bitatu bya PGGSS4 bimaze gutambuka yigaragaza kurusha abandi bahanzi bahanganye.

Jay Polly yavuze ko nta banga rindi akoresha uretse kuba amaze igihe kinini yitegura hamwe n’abafana be. Ati “Twatangiye kera igihe cyari kigeze. Imyiteguro myinshi, imbaraga no kwiyegereza abafana bacu nibyo twakoze. Iki nicyo gihe.”

Uyu muhanzi buri kanya ugaruka ku mvugo ‘iki nicyo gihe’, abajijwe icyo aba ashaka kuvuga, yagize ati “Igihe ni iki ngo dutware Guma Guma byanze bikunze”.

PGGSS4 i Huye:

Jay ahakana ko yitukuje cyangwa ngo ahindure uruhu rwe

Abajijwe niba koko yaritukuje, Jay Polly asa n’useka, yasubije umunyamakuru wa IGIHE ko atigeze yitukuza ndetse atanabikora.

Mu magambo ye yagize ati: “ntago nitukuje man, sinanakwitukuza njye ndi iniga”.
Jay Polly akomeza avuga ko guhinduka yaba yarahindutse ariko ko nta ruhare rundi yabigizemo.

Ati “Uko nari meze cyera siko bimeze, niba naragendaga ku zuba wenda ubu siko bimeze, njye ndi iniga ntabwo njye nitukuje, umuntu arahinduka tu”.

Isura ya Jay Polly ya cyera n’iy’ubu biratandukanye

Jay Polly mu bihe bitandukanye. Bigaragara ko yahindutse ku ruhu, bishobora kuba aribyo bitera abantu kwibaza niba yaritukuje.

Abakeka ko Jay Polly yaba yaritukuje, baba babikomora ku isura ye. Uko yagaragaraga kera siko bimeze ubu. Iyo ubonye isura ye ubona yarahindutse mu buryo bugaragara.

Uruhu rwa Jay Polly rwagiye ruhinduka imyaka ku myaka. Mu mwaka wa 2012, nibwo hatangiye guhwihwiswa ko yaba yaritukuje ndetse bamwe mu bahanzi bakajya babikomozaho mu ndirimba, aho bamwita Kazungu.

Mu ndirimbo Revolution ihuriweho n’abaraperi benshi, uwitwa P Fla wanahoze muri Tuff Gang niwe usa n’ubikomozaho.

Jay Polly hambere. Aha yari kumwe n'umukunzi we.
Jay Polly mu mwaka wa 2012.
Jay Polly mu minsi ya vuba.
Mu mwaka wa 2012, nibwo hatangiye guhwihwiswa ko Jay Polly yaba yarahinduye uruhu rwe.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza