IGIHE

Amakarita yo gukina ariho amafoto ya Jay Polly agiye gusohoka

0 18-02-2012 - saa 16:56, IGIHE

Mu ntagiriro z’icyumweru gitaha nibwo imbanzirizamushinga yo gushyira hanze amakarita agararagaraho amafoto y’umuraperi Jay Polly izamurikirwa abaterankunga.
Classe Jean Mark watangije uyu mushinga na Kompanyi yiswe Jay Polly Ltd abereye Umuyobozi Mukuru aganira na IGIHE.com yagize ati:’’Turashaka kugaragaza impinduka muri muzika nyarwanda’’.
Akomeza avuga ko bashaka guhindura akamenyero kari mu Rwanda aho abakunzi ba muzika babona abahanzi mu bitaramo, mu ndirimbo cyangwa ku ma album (…)

Mu ntagiriro z’icyumweru gitaha nibwo imbanzirizamushinga yo gushyira hanze amakarita agararagaraho amafoto y’umuraperi Jay Polly izamurikirwa abaterankunga.

Classe Jean Mark watangije uyu mushinga na Kompanyi yiswe Jay Polly Ltd abereye Umuyobozi Mukuru aganira na IGIHE.com yagize ati:’’Turashaka kugaragaza impinduka muri muzika nyarwanda’’.

Akomeza avuga ko bashaka guhindura akamenyero kari mu Rwanda aho abakunzi ba muzika babona abahanzi mu bitaramo, mu ndirimbo cyangwa ku ma album yabo gusa mu gihe haba hari ubundi buryo bwinshi bwakoreshwa abahanzi bakunguka amafaranga kandi n’abakunzi babo bagakomeza kubaba hafi.

Classe yakomeje avuga ko Jay Polly Ltd igiye guhindura ibintu ikora amakarita yo gukina, imipira yambarwa n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bigaragaraho amafoto ya Jay Polly.

Classe Jean Mark ati :’’Mbabazwa no kubona abantu mu nzira bambaye imyenda iriho abandi bahanzi bo hanze, mu gihe dufite n’aba hano iwacu i Rwanda bakunzwe cyane’’.

Akomeza avuga ko kuwa Kane w’icyumweru gitaha aribwo hazatangazwa itariki ntarengwa y’isohoka ry’izi karita zizaba zirimo na tombola, aho uzajya azigura azajya abasha gutombora ibihembo bitandukanye byatanzwe n’amakompanyi yateye inkunga iki gikorwa.

Amafoto y’aya makarita akaba yaramaze gukorwa ariko ntibyari byemezwa ko ashyirwa mu itangazamakuru.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza