IGIHE

Indirimbo nshya ya Elion Victory irakomoza kuri “Ndi Umunyarwanda”

0 26-11-2013 - saa 07:58, IGIHE

Umuhanzi Elion Victory yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Inzozi zanjye” aho akomoza kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” akangurira Abanyarwanda kwishimira abo bari bo.
Mu butumwa yoherereje IGIHE akoresheje internet, Elion Victory yagize ati “By’umwihariko muri iyi ndirimbo nakomoje kuri gahunda nshya ya Leta y’u Rwanda ya “Ndi Umunyarwanda”, aho ndirimba ko Abanyarwanda dukwiye kwishimira abo turi bo, tukishimira no ku byiza u Rwanda ruhiga amahanga.”
“Nk’umuhanzi ariko, muri (…)

“Nk’umuhanzi ariko, muri iyi ndirimbo nkoresha amagambo abwira abakunzi banjye ko mu kwishimira ibyo byiza bakwibyinira.”

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umucuranzi avuga ko iyi ni indirimbo iri mu njyana nshya ya Pacasso. Ngo iri jambo riva kuri “percussion”, biva ku ngoma zigezweho zicurangwa kenshi mu ndirimbo. Avuga ko uretse kuba acuranga gitari, yakuze avuza ingoma zo muri ubu bwoko, ari nabyo ngo biri mu byatumye akunda umuziki akanawinjiramo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza