IGIHE

“Tubaye Umwe” Dream Boyz yahimbiye abageni yasohotse mu mashusho

0 23-09-2013 - saa 20:00, Dean Irak

Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz barakora ubutaruhuka, aho bari gusohora indirimbo nshya z’amajwi n’amashusho; ubu bashyize hanze iyitwa Tubaye Umwe, bahimbiye abageni.
Aganira na IGIHE, Platini yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko w’abakinnyi bayirimo n’urukurikirane rw’ibikorwa biyigize. Avuga kandi ko inogeye ijisho bitewe n’uko yatunganyijwe na producer w’umuhanga, Meddy Saleh.
Muri iyi ndirimbo hagaragaramo umukinnyi w’amafilimi, Pappy Audace Willy Mucyo, wamamaye cyane (…)

Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz barakora ubutaruhuka, aho bari gusohora indirimbo nshya z’amajwi n’amashusho; ubu bashyize hanze iyitwa Tubaye Umwe, bahimbiye abageni.

"Hindukira Baturebe"

Aganira na IGIHE, Platini yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko w’abakinnyi bayirimo n’urukurikirane rw’ibikorwa biyigize. Avuga kandi ko inogeye ijisho bitewe n’uko yatunganyijwe na producer w’umuhanga, Meddy Saleh.

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo umukinnyi w’amafilimi, Pappy Audace Willy Mucyo, wamamaye cyane nk’umunyamakuru wa IGIHE.

Amajwi ya “Tubaye Umwe” yatunganyijwe na Producer Junior Multisystem wo muri Bridge Records.

Producer Junior nawe agaragara muri iyi ndirimbo; ni uyu uhindukiye uri wambaye umupira w'ikigina

Ihere ijisho indirimbo “Tubaye Umwe”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza