Mujyanama Claude TMC na Nemeye Platini bagize itsinda rya Dream Boyz bari kubarizwa ku mugabane w’u Burayi ntibakigarutse mu Rwanda vuba kubera ubutumire bakomeje kugira mu bitaramo bitandukanye kuri uyu mugabane.
Nubwo bari berekeje kuri uyu mugabane bavuga ko bazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri, Dream Boyz baratangaza ko bafite ibindi bitaramo nyuma yo gutaramira mu Bubiligi tariki 7 Ukuboza ndetse no mu Bufaransa ku itariki 14 Ukuboza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na TMC kuri (…)

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na TMC kuri telephone, yagize ati “Muri make mu Bubiligi no mu Bufaransa byagenze neza bituma mu Bubiligi badusaba kongera kubataramira tariki 31 Ukuboza mu gitaramo kinini gihuza Abanyarwanda n’Abarundi izabera ahitwa Bodega. Imaze imyaka icumi iba. Tuzatarami kandi mu Busuwisi tariki 27 Ukuboza.”
Abajijwe igihe bateganyiriza kugarukira, TMC yagize ati “Ntituzi igihe ariko tuzaza.”
TMC ahakana ko ibitaramo byabo bititabirwa
Byavuzwe n’abantu batandukanye ko igitaramo cya Dream Boyz mu Bubiligi kititabiriwe kubera ahanini amakosa y’abagiteguye, ariko TMC avuga ko ababivuga nta gihamya bafite ahubwo bagamije gusebanya.
TMC ati “Abo ni abashaka gusebanya gusa. Uvuga ashaka gusenya si indatwa kandi indirimbonka Urare Aharyana, Mumutashye, Bella, Isano, Kanda Amazi usanga zikunzwe cyane. Nta kibazo na kimwe ibyo twumvikanye birubahirizwa mbega ni nko mu rugo. Abadutumiye nta kibazo pe ahubwo hari abatifuza ibyiza buri gihe. Uwatangaje ibyo ntitumuzi, ntituzi aho yabikuye. Ntiyanatubajije ahubwo yari agamije gusebya niko mbifata.”
Itsinda rya Dream Boyz ryerekeje i Burayi tariki 6 Ukuboza mu bitaramo batumiwemo n’abagize Exotic Night ariko nyuma y’aho n’abandi batandukanye bifuje ko babataramira bityo bakaba bakomeje ibitaramo kuri uyu mugabane.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!