IGIHE

Belgique: Dream Boyz yakoze igitaramo nticyitabirwa kubera abagiteguye

0 14-12-2013 - saa 19:38, IGIHE

Amakuru aturuka kuri umwe mu bagombaga kwitabira igitaramo cya Dream Boyz mu Bubiligi avuga ko Dream Boyz yatumiwe gutaramira abanyarwanda baba mu Bubiligi, ariko itumirwa n’abasore bakunze kugirana ibibazo n’abantu benshi birimo n’ubwambuzi ku buryo byagize ingaruka zikomeye ku itsinda Dream Boyz, kuko ngo ubwo bajyaga kuririmbira i Buruseli bisanze ari bo n’abafana 60 bonyine.
Umusore waduhaye aya makuru, yavuze ko ibyabaye kuri Dream Boyz yari yatumiwe na EN: Exotic Night, ubusanzwe (…)

Amakuru aturuka kuri umwe mu bagombaga kwitabira igitaramo cya Dream Boyz mu Bubiligi avuga ko Dream Boyz yatumiwe gutaramira abanyarwanda baba mu Bubiligi, ariko itumirwa n’abasore bakunze kugirana ibibazo n’abantu benshi birimo n’ubwambuzi ku buryo byagize ingaruka zikomeye ku itsinda Dream Boyz, kuko ngo ubwo bajyaga kuririmbira i Buruseli bisanze ari bo n’abafana 60 bonyine.

Umusore waduhaye aya makuru, yavuze ko ibyabaye kuri Dream Boyz yari yatumiwe na EN: Exotic Night, ubusanzwe igizwe n’abantu bamenyerewe nabo mu kugira ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro bategura kenshi aho mu Bubiligi, cyane cyane Buruseli, barimo uzwi nka Abdou Kitoko, ngo ariko si ubwa mbere bibayeho ko badategura ibintu neza, kuko ku ikubitiro ngo babanje no kubeshya abafana.

Ati: “N’ubundi mbere y’uko aba basore (Dream Boyz) baza, Exotic Night yateguye iki gitaramo yavugaga ko bazazana n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania ndetse banakoze afishe (amatangazo yo kwamamza igitaramo) zigaragaza ko Diamond azaba ahari nyamara bataravuganye na busa.”

Abdou Kitoko uyobora Exotic Night yatumiye Dream Boyz mu bitaramo bisoza umwaka i Buruseli

Ibi bihura n’amakuru yuko Diamond ubwe yaje gutangaza ko abamushyize kuri afishe batigeze bamumenyesha, ahubwo yisanze ariho hamwe n’itsinda Dream Boyz. Bo babashije kuvugana n’uwabatumiye, ariko ngo kwongeraho Diamond byaba byaratewe nuko bashakaga kureshya abantu ngo bazitabire igitaramo ku bwinshi kurushaho.

Ariko ku byo kuba Dream Boyz barishyuwe nubwo igitaramo kititabiriwe ngo ntacyo arabimenyaho kugeza ubu.

Avuga kandi ko abasore batumiye Dream Boyz, batandukanye cyane n’abatumiye abandi bahanzi bagiye bataramira abanyarwanda baba mu Bibiligi nka Kitoko, King James, Makanyaga, Urban Boyz n’abandi, kuko ngo bo batumirwaga na Team Production isanzwe ibitegura kandi bikitabirwa cyane.

Ibitaramo abahanzi Christopher na Makanyaga bazataramamo tariki 31 Ukuboza n’iya 1 Mutarama 2014, bazaba batumiwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo mu Bubiligi.

Dream Boyz bo bajya guhaguruka i Kigali tariki ya 4 Ukuboza 2013, batangarije IGIHE ko bazatarama mu birori bya Miss East Africa Belgium tariki 7 Ukuboza, naho kuwa 14 Ukuboza bakaririmbira mu Bufaransa, ndetse ngo bakaba bashobora kuririmbira mu Busuwisi bishobotse, bakazagaruka nyuma y’ibymweru bibiri cyangwa bitatu.

Ubutumwa bwa Diamond kuri instagram abeshyuza ibyo kuba yaratumiwe gutaramira mu Bubiligi
Iki ni ikindi gitaramo giteganyijwe ku munsi ubanziriza impera z'umwaka i Buruseri
mu kwamamaza igitaramo ku ikubitiro bari babanje kubeshya ko na Diamond wo muri Tanzania azitabira iki gitaramo, ariko nyuma uyu musore aza kubinyomoza ubwo yabibazwagaho na kimwe mu binyamakuru by'iwabo Dar Es Salaam
Dream Boyz n'umwe mu babatumiye ubwo bari bashyitse i Buruseli
Dream Boyz ubwo bari ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe mbere yo kwerekeza mu Bubiligi
Iyi Grand Casino Dream Boyz yataramiyemo kuwa Gatandatu ushize isanzwe yakira abantu hagati ya 600 na 700 ariko byaragoranye kubona abagera kuri 60
Dream Boyz yagombaga gukorera igitaramo muri ubu bwato bwo mu Bufaransa

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza