IGIHE

Abafana ba Dream Boyz na Riderman batumye bakorana indirimbo

0 24-11-2013 - saa 17:20, IGIHE

Bwa mbere kuva batangira kuririmba, itsinda rya Dream Boyz ryakoranye indirimbo n’undi muraperi utari Jay Polly bafitanye indirimbo eshatu, none ubu abafana babasabye gukorana indirimbo na Riderman none babishyize mu bikorwa.
Iyi ndirimbo bise “Ungaraguza agati” imaze iminsi mike ishyizwe ahagaragara aho ifite ubutumwa TMC na Platini bagize Dream Boyz bamenyerewe gutanga bigisha kubana dore ko ari wo mwihariko wabo.
Mu gikaniro na IGIHE, Platini yagize ati “Iyi ndirimbo ni urukundo gusa (…)

Bwa mbere kuva batangira kuririmba, itsinda rya Dream Boyz ryakoranye indirimbo n’undi muraperi utari Jay Polly bafitanye indirimbo eshatu, none ubu abafana babasabye gukorana indirimbo na Riderman none babishyize mu bikorwa.

Iyi ndirimbo bise “Ungaraguza agati” imaze iminsi mike ishyizwe ahagaragara aho ifite ubutumwa TMC na Platini bagize Dream Boyz bamenyerewe gutanga bigisha kubana dore ko ari wo mwihariko wabo.

Mu gikaniro na IGIHE, Platini yagize ati “Iyi ndirimbo ni urukundo gusa cyane rushingiye kuba ntaho umuntu umuhisha nyamara we akaguma agushyiraho amananiza kandi wowe ukimukunda.”

Dream Boyz na Riderman bahujwe n'abafana

Avuga aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye, Platini ati “Twari dufite iyo nyota kuko abafana babidusabaga cyane, kandi nawe babimusabaga wenda benshi bibazaga niba nta wundi muraperi twakorana kuko bamenyereye ko dukorana na Jay Polly. Rero ubu byaturyoheye gukorana na Riderman.”

Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Bridge Records nubwo Riderman akorera ize muri studio ‘Ibisumizi’ naho Dream Boyz bagakorera muri Kina Music.

Platini yumva nta kibazo dore ko iyi ari indirimbo ya kabiri bakoreye hanze ya Kina Music nyuma yo kuyinjiramo ati “Muri Kina Music hariyo indirimbo nyinshi zacu zizasohoka muri Mutarama. Tugera hose kugira ngo duhe abantu gouts (uburyohe) zitandukanye.”

Aba basore bavuga ko bizeye ko iyi ndirimbo izakundwa kuko ngo ibyinitse cyane kandi itanga ubutumwa bwo koroherana ku bakundana.

Ku ruhande rw’umuraperi Riderman, nawe avuga ko ari abafana batumye we na Dream Boyz bakonara indirimbo ati “Ni igitekerezo twagize kuva cyera kubera ko abafana banjye barabinsabye ndetse n’aba Dream Boyz barabinsaba. Hanyuma turicara twumva nta kibazo cyane cyane ko ari abasore bashoboye kandi nanjye ntekereza ko ntari umwana mu muziki bityo twishyira hamwe ngo dushimishe abafana bacu. Byabaye nk’itangiriro ry’imikoranire twishimiye.”

Itsinda rya Dream Boyz ryakunze gufatanya n’umuraperi Jay Polly gusa mu bihe byashize ariko ubu biragaragara ko batangiye no kwagura umubare w’abafana bakorana n’abandi bahanzi bakunzwe nka Riderman uherutse kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Dream Boyz imaze gukorana indirimbo 3 na Jay Polly
Bwa mbere iyi ndirimbo bayiririmbiye i Huye aho byagaragaye ko ishobora gukundwa cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza