IGIHE

Christopher yasohoye amashusho y’indirimbo ’Ndakabya’

0 12-06-2015 - saa 16:21, Munyengabe Murungi Sabin

Nyuma y’iminsi mike ishize abyemereye abakunzi b’umuziki we, Muneza Christophe uzwi nka Christopher yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndakabya’ yahuriyemo n’umuraperi Riderman, ikaba ari umwe mu mishinga ikomeye yari amaze iminsi ahugiyeho.

Muri iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo Christopher aririmba agira ati:

Ubanza ngukunda ngakabya,
Koko barabivuze ngo amaso akunda ntareba neza
Biragoye kunyumvisha ko hari ikibi wakora
Iyo babikuvuzeho ndarakara, nkakurwanaho
Kuba ngukunda byatumye ibibi ukora ntabibona
Riderman na we yunga mu rya Christopher akavuga uburyo hari igihe umuntu akunda umuntu akamwimariramo by’ikirenga ku buryo adashobora gupfa kubona amakosa ye cyangwa ibibi akora.

Nyuma y’iyi ndirimbo , Christopher arateganya kuzashyira hanze amashusho y’indi ndirimbo yise ‘Urubavu’.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Agatima’ ngo afite indi mishinga ikomeye ari gukoraho azagenda ageza ku bakunzi be ku buryo batazicwa n’irungu.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

1084 0 5-01-2012
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza