IGIHE

Umuhanzi Christopher atewe ishema no kuba mu bahatanira Salax Awards 2011

0 29-01-2012 - saa 15:55, IGIHE

Umuhanzi Christopher atewe ishema no kuba ari mu bahanzi bazahatanira ibihembo bya muzika bizwi ku izina rya Salax Awards by’umwaka wa 2011.
Christopher umenyerewe mu njyana ya R&B mu ndirimbo nka «Byanze», «Iri joro », « Sigaho » n’izindi, kuva aho yagiye atsinda amarushanwa atandukanye ajyanye no kuririmba byatumye amenyekana mu gihe gito bikaba byaranamugejeje ku ntera ishimishije nk’umuhanzi.
Nyuma yo gukundwa cyane cyane mu ndirimbo ye «Iri joro » aririmbana (…)

Umuhanzi Christopher atewe ishema no kuba ari mu bahanzi bazahatanira ibihembo bya muzika bizwi ku izina rya Salax Awards by’umwaka wa 2011.

Christopher umenyerewe mu njyana ya R&B mu ndirimbo nka «Byanze», «Iri joro », « Sigaho » n’izindi, kuva aho yagiye atsinda amarushanwa atandukanye ajyanye no kuririmba byatumye amenyekana mu gihe gito bikaba byaranamugejeje ku ntera ishimishije nk’umuhanzi.

Nyuma yo gukundwa cyane cyane mu ndirimbo ye «Iri joro » aririmbana n’umuraperi Danny Nanone iri mu njyana ituje, Christopher byaje gutuma anatorerwa kujya mu bazahatanira igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza mu mwaka wa 2011 muri Salax Awards.

Ubwo yaganiraga na IGIHE.com yagize ati : “Nishimiye gutorerwa kujya mu rutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards 2011. Nabyakiriye nk’ikintu gikomeye mu buzima bwanjye”.

Akomeza kandi agira ati : « Kuba naratorewe guhatanira kiriya gihembo numva mbikwiye kuko natowe n’abanyamakuru baturutse impande zose z’igihugu ndetse n’abadj hakurikijwe uburyo basanze narakoze ».

Abajijwe uko inshuti ze zimubona nyuma yo kumenyekana muri muzika, yagize ati: «Natunguwe no kubona bagenzi banjye basubiramo indirimbo zanjye n’ibyo nkora muri clip y’indirimbo "Iri joro"».

Christopher yakomeje atubwira ko agiye gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi Riderman mu minsi ya vuba iri imbere ndetse akanakora amashusho y’indirimbo ye « Byanze ».

Asoza agira ati: « Ndamenyesha abafana banjye ko ntazigera nsubira inyuma muri muzika yanjye, bazakomeze kunshyigikira kandi bagirire n’icyizere abahanzi nyarwanda ».

Kanda aha usome byinshi kuri Christopher

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza