IGIHE

Impamvu umuhanzi Christopher akunda gushengerera

0 8-05-2012 - saa 17:38, Olivier Muhirwa

Umuhanzi Christopher umenyerewe mu ndirimbo Iri Joro n’izindi nyinshi zirimo n’iyitwa ’Uwo munsi’, akunda cyane gusenga atuje benshi bakunze kwita gushengerera kuko ngo byaba bimufasha cyane.
Uyu muhanzi uzwi nka Christopher, ariko amazina ye nyakuri akaba yitwa Muneza Christophe, amenyerewe mu njyana zituje. Asengera mu idini Gatolika, akaba akomoka mu muryango ukunda gusenga, ndetse ngo nawe ntabibuzwa, kuko adapfa gusiba amasengesho yo ku Cyumweru.
Uyu musore akunze kugaragara kandi (…)

Uyu musore akunze kugaragara kandi mu masengesho bakunze kwita gushengerera, ibi byatumye IGIHE imwegera igira icyo imubazaho.

Mu magambo ye yadusubije agira ati : " Nkunda gushengerera kuko biramfasha. Uretse no kuba mu rugo babikunda, nanjye mbyiyumvamo mu muziki wanjye kandi iyo nsenga nsabira abakunzi b’umuziki wanjye ndetse nanjye ubwanjye, no mu buzima busanzwe bimpa gutuza".

Twabamenyesha ko uyu muhanzi hari korali aririmbamo ibarizwa muri Paruwasi ya Nyamirambo, izwi nka Chorale Saint Augustin. Uretse no kuba aririmba ku giti cye indirimbo zisanzwe cyangwa se z’urukundo, iyi korari nayo ngo iramufasha cyane.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza