IGIHE

Kutajya muri PGGSS byabaye umugisha kuri Christopher

0 21-02-2015 - saa 12:25, Munyengabe Murungi Sabin

Muneza Christophe ahamya ko kutibona muri 15 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star byaramutunguye gusa ntibyamuciye intege mu muziki kuko ngo yabibonyemo umugisha.

Christopher wakunzwe mu ndirimbo ‘Ndabyemeye’, ‘Agatima’ n’izindi nyinshi yabwiye IGIHE ko kutibona mu bahanzi bahatanira PGGSS bivugwa ko ari bo bakoze cyane, kuri we ntiyabifashe nk’ubugwari cyangwa kutagira ibikorwa ahubwo ngo byavuye ku igeno rya Nyagasani.

Uyu muhanzi ashimangira ko kudahabwa amahirwe yo guhatana byamuhaye umwanya wo kwitekerezaho no gushaka ibimuteza imbere.

Yagize ati, “Kutibona muri bariya bahanzi 15 byarantunguye ariko byambereye umwanya mwiza wo kwitekerezaho no kurushaho gutekereza ibyanteza imbere ntawe mpanze amaso”.

Christopher kandi yahumurije abahanzi batagira amahirwe yo kwinjira muri PGGSS ko bidakwiye kubaca intege ngo ahubwo bikwiye kubahumura amaso bakamenya inzira nziza banyuza umuziki wabo batagendeye ku irushanwa.

Mu mishinga mishya Christopher atangiranye umwaka wa 2015 harimo indirimbo nshya yise ‘Urubavu’ ndetse mu gihe kitarambiranye akaba azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Agatima’.

Ati, “Nasohoye indirimbo nise ‘Urubavu’ ivuga ku buryo urukundo nyarwo nta herezo rugira ndetse na nyuma y’urupfu. Mu byumweru bibiri ndateganya kuba nshyize hanze amashusho y’indirimbo Agatima ntekereza ko abakunzi banjye bazishimira”.

Nyuma y’izi ndirimbo, Christopher arateganya gukora ibitaramo bitandukanye mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe kitarambiranye.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza