Butera Knowless, umukobwa w’ikinege mu muryango akomokamo, yanditse amateka aba uwa mbere mu bakora umuziki b’igitsinagore wegukanye miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Knowless ni we mukobwa usa nk’urangaje imbere abandi bakobwa bose bakora umuziki w’iki gihe haba mu bihembo amaze kubona, album yasohoye, ibitaramo yakoze hanze, amafaranga n’indi mitungo itimukanwa yakamye mu muziki.
Nyuma yo kuba uwa mbere muri PGGSS, Knowless yariruhukije ndetse ahita yiha imigambi mishya yo gushaka icyo yakora kiruseho ngo umuziki we ukomeze waguke ndetse nibimukundira arenge imbibi z’Igihugu.
Kuva irushanwa ryatangira muri Werurwe 2015, Knowless yatangiye gukubita agatoki ku kandi ahigira ko agomba kuzegukana igikombe. Rwari urugendo rukomeye kuko yari ahanganye n’abahanzi biganjemo abamurusha ibikorwa n’uburambe mu muziki ariko byarangiye ari we utsinze.
Kuri ubu arashimira abantu bose bamubaye hafi mu irushanwa by’umwihariko ab’iwabo ku ivuko mu Karere ka Ruhango. Ngo iyi ntsinzi ni iyabo ‘kuko igikombe ari icy’abafana be n’Abanya Ruhango muri rushange’.
Knowless ahamya ko umuziki umaze kumugeza ku rwego rushimishije, gusa aho kwishimira ko atunze imodoka cyangwa ubutaka ndetse n’ibindi we ahamya ko ikintu gihenze amaze kuwuvanamo ari ubushobozi bwo kwiyishyurira amashuri.
Kuri ibyo byose hakiyongeraho kunguka inshuti n’abafana afata nk’umurango we.
Mu buzima busanzwe…
Jeanne d’Arc Ingabire niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango hahoze hitwa Gitarama, kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege.
Knowless mu muziki yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka ’Nkoraho’, ’Ibidashoboka’, ’Ca va’, ’Rejoice’, ’Sinzakwibagirwa’ n’izindi nyinshi.
Amashuri abanza yayigiye ku Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE kuri ubu akaba yiga muri Kaminuza ya ULK mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo.
Urugendo rwa Knowless muri PGGSS5
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!