Butera Knowless na Wangechi Waweru umwe mu baraperi bari guca ibintu muri Kenya, bahuriye mu mushinga w’indirimbo izabafasha bombi kurusha kwaguka mu buhanzi hagati y’ibihugu byombi.
Knowless Butera ni umuhanzi usa n’uri imbere ya benshi mu bakora umuziki b’igitsinagore mu Rwanda, amaze kumurika album eshatu ndetse yegukanye PGGSS5.
Wangechi ni umuraperi uri mu ba mbere bakunzwe mu Mujyi wa Nairobi by’umwihariko aza mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Afurika bakorana na Coke Studio Afurika.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Wangechi yaje i Kigali ku mpamvu z’akazi. Mu by’ibanze yagombaga gukorera mu Rwanda, harimo indirimbo ye na Knowless n’igitaramo cya Peace One Day yahuriyemo na bagenzi be barimo Ali Kiba, Ice Prince, Maurice Kirya n’abandi.
Uyu mukobwa yageze mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri ngo igitaramo kibe kugira ngo abanze anoze umushinga we na Knowless.
Aba bakobwa bombi bakomeye mu bihugu byabo, bamaze gukorana indirimbo yagizwemo uruhare na Producer Clement wo muri KINA Music afatanyije na Kevin usanzwe ukora indirimbo za Wangechi.
Knowless yasobanuye ko Wangechi ari we wateye intambwe ya mbere amusaba ko bahurira mu ndirimbo yifuza ko yamubera ikiraro hagati ya Kenya n’u Rwanda, izina rye rigakomeza kwamamara mu karere.
Yagize ati “Ni we wanshatse, yaje i Kigali afite contacts zanjye n’iza Clement. Yifuzaga ko dukorana indirimbo, nanjye nari nsanzwe muzi kuko ni umuraperi ukomeye mu karere. Twakoranye umushinga gutyo”
Knowless na mugenzi we Wangechi banzuye ko iyi ndirimbo izatunganyirizwa muri Kenya mu buryo bw’amashusho.
Ntibaremeza igihe ntarengwa aya mashusho bazayakorera, gusa Knowless yashimangiye ko azasanga Wangechi muri Kenya ndetse ngo azavayo amaze no gufata amashusho y’iyo yakoranye na Roberto.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!