IGIHE

Knowless n’umuryango we berekeje mu Bwongereza

0 20-03-2018 - saa 09:35, Dusabimana Aimable

Butera Knowless yagiye mu kiruhuko ku Mugabane w’u Burayi, yajyanye n’umugabo we ndetse n’umwana wabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018.

Knowless n’umugabo we Clement bajyanye mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri; baherukayo mu ntangiriro za 2017 berekejeyo nyuma y’amezi abiri bibarutse imfura yabo.

Uyu mugore yaherukaga kwandika kuri Instagram ko akumbuye kujya kuruhukira mu Bwongereza no kwiyibutsa ibihe bahagiriye ubwo baherukayo.

Ishimwe Clement yabwiye IGIHE ko mu Bwongereza aho bagiye ku nshuro ya kabiri bazamarayo ibyumweru bibiri; yavuze ko bagiye mu biruhuko n’akazi. Yagize ati "Ni gahunda z’akazi n’ibiruhuko, ubushize nabwo byari ibiruhuko n’ubundi."

Butera Knowless na Ishimwe Clement ubwo baheruka mu Bwongereza

Knowless agiye mu Bwongereza nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo nshya mu buryo bw’amashusho yafatanyije n’umuhanzi Ben Pol wo muri Tanzania, nyuma yayo hari indi mishinga myinshi azageza ku bakunzi be.

Knowless n'umuryango we berekeje mu Bwongereza

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza