Jeanne d’Arc Ingabire niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango hahoze hitwa Gitarama, kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege.
Knowless mu muziki yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka ’Nkoraho’, ’Ibidashoboka’, ’Ca va’, ’Rejoice’, ’Sinzakwibagirwa’ n’izindi nyinshi.
Amashuri abanza yayigiye ku Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE kuri ubu akaba yiga muri Kaminuza ya ULK mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo.
1.Ikimushavuza kurusha ibindi
Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc benshi bazi nka Knowless mu muziki yishimira intambwe ikomeye amaze kugeraho mu muziki ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi ariko agashengurwa no kuba nta mubyeyi agira wo kubyereka.
2.Ikimushimisha kurusha ibindi
Ashimishwa no kubona abana bato ndetse no kubana n’abantu mu mahoro. Mu kiganiro na IGIHE, Knowless bakunze kwita Kabebe yavuze ko ashimishwa no kubona abana bato ndetse akagira n’amahoro iteka iyo aziko abanye n’abandi bantu mu mahoro.
3.Ibiryo akunda kurusha ibindi
Knowless mu biribwa akunda kurya ibijumba n’imyubati ndetse ngo akora ku buryo icyumweru kitashira atabiriye.
4.Ikintu yanga mu buzima bwe
Knowless yanga kubaho aziko afitanye ikibazo n’umuntu cyane cyane iyo nta ruhare aba yagize mu guteza icyo kibazo, akanga bikomeye kubona umuntu urengana azira ubusa.
5.Umuntu ukomeye yifuza guhura na we ku Isi
Knowless witiriye se album ye ya gatatu Butera avuga ko nta muntu ukomeye ku Isi yifuza guhura nawe ahubwo yifuza guhura n’Imana.
Yagize ati, “Nta muntu ukomeye ku Isi nifuza guhura nawe ahubwo mba numva nahura n’Imana kuko numva nayibaza ibibazo byinshi”.
6.Ibara akunda cyane
Knowless Butera akunda ibara ry’iroza n’umweru, iyo winjiye mu nzu ye usanga mu ruganiriro rwe harimo ibintu byinshi bifite ibara ry’umweru.
7.Umuhanzi akunda ku Isi
Knowless yavuze ko akunda umuhanzikazi Brandy, akunda imiririmbire ye ndetse n’uburyo yitwara ku rubyiniro amufata nk’icyitegererezo.
8.Ikintu gihenze yavanye mu muziki
Knowless ahamya ko umuziki umaze kumugeza ku rwego rushimishije, aho kwishimira ko atunze imodoka cyangwa ubutaka ndetse n’ibindi we ahamya ko ikintu gihenze yavanye mu muziki ari ubushobozi bwo kubasha kwiyishyurira amashuri, ndetse no kwitunga kuri ibyo byose hakiyongeraho kunguka inshuti n’abafana afata nk’umurango we.
9.Akazi akora hanze y’umuziki
Uyu muhanzi uherutse gukorana indirimbo na Roberto wakunzwe mu ndirimbo Amarula nta kandi kazi akorera hanze y’umuziki uretse gukurikirana amasomo ye aho yitegura kuyasoza mu mwaka utaha.
Binyuze mu muziki, Knowless yabashije kugura ikibanza ahitwa i Gahanga ndetse akaba yaratangiye kucyubakamo inzu ye bwite. Hari n’amakuru avuga ko uyu mukobwa afite ubundi butaka bwo guturaho mu Mujyi wa Kigali.
10. Indirimbo akunda kurusha izindi
Umuhanzi Knowless yabwiye IGIHE ko indirimbo ze zose azikunda ariko by’umwihariko akunda iyitwa ‘Icyizere’.
Knowless umwe mu bahanzi babiri b’igitsinagore bari mu icumi bahatanira miliyoni 24 zizatangwa na Bralirwa . Yashimangiye ko uburyo yamamaye mu Rwanda n’ingufu z’umuziki we bimwemerera kuza imbere y’abandi.
Akurikije uko yakiriwe mu bitaramo bine bimaze kubera mu Rwanda asanga ari imbere y’abandi ku buryo ahawe igikombe byaba binyuze mu kuri.
Yagize ati “Igikombe ngomba kugitwara kuko birageze. Inshuro eshanu Primus Guma Guma imaze iba ni nyinshi. Turetse n’uko byaba ari amateka ku mukobwa mu muziki Nyarwanda, ariko ndanabikwiye.”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!