Umuririmbyi Bruce Melody ku nshuro ye ya mbere, agiye kumurika alubumu, igikorwa avuga ko kizaba ku munsi mpuzamahanga w’umugore kuko yasanze ibihangano bye bikundwa n’ab’ibigitsina gore kurusha abandi.
Mu kiganiro Bruce Melody yagiranye na IGIHE, yavuze ko alubumu ye ya mbere yayise, NDUMIWE, iri akaba ari n’iniza ry’imwe mu ndirimbo ze.
Uyu muririmbyi usigaye ubarizwa muri Supel Level, akaba yatangaje ko impamvu yahisemo kumurika alubumu ye ku munsi mpuzamahanga w’umugore, ariko (…)
Umuririmbyi Bruce Melody ku nshuro ye ya mbere, agiye kumurika alubumu, igikorwa avuga ko kizaba ku munsi mpuzamahanga w’umugore kuko yasanze ibihangano bye bikundwa n’ab’ibigitsina gore kurusha abandi.
Mu kiganiro Bruce Melody yagiranye na IGIHE, yavuze ko alubumu ye ya mbere yayise, NDUMIWE, iri akaba ari n’iniza ry’imwe mu ndirimbo ze.
Uyu muririmbyi usigaye ubarizwa muri Supel Level, akaba yatangaje ko impamvu yahisemo kumurika alubumu ye ku munsi mpuzamahanga w’umugore, ariko byinshi mu bihangano bye yasanze byumvwa cyane n’abagore.
Ati: “Nzamurika alubumu ku munsi mpuzamahanga w’umugore tariki ya 08 Werurwe 2014, impamvu ni uko indirimbo zanjye nyinshi zikundwa n’abagore, ni byiza ko nkora igitaramo ku munsi wabahariwe.”
Ibi ariko ngo ntibyabuza abakunzi b’ibihangano bye b’igitsina gabo, kuzaza kumutera ingabo mu bitugu ngo abereke umusaruro amaze kugeraho kuva yatangira muzika.
Bruce Melody akomeza avuga ko muri iki gitaramo hazaba hari abahanzi bo muri Uganda bazamufasha kuririmbira abafana be. Aba akaba ari Jamal na Fille bamaze gukorana nawe indirimbo, ndetse na MC Kats we usanzwe azwiho ubuhanga bwo kuyobora ibirori.
Igitaramo cyo kumurika alubumu ya Bruce Melody avuga ko azaririmba mu buryo bwa Live aho yanahisemo gutumira abahanzi b’indobanure bashoboye ubu buryo bwo kuririmba banacuranga.
Mu rwego rwo kwitegura iri murikwa rya alubumu kandi, Bruce Melody yanashyize ahagaragara indirimbo Hallo yakoranye na Fille, umuhanzi wo muri Uganda.
Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, Bruce Melody yayikoreye muri Uganda muri Andy Music.
Kanda hano wumve indirimbo Hallo ya Bruce Melody na Fille
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!