IGIHE

Bruce Melody mu myiteguro ikaze yo kumurika Album ya mbere

0 1-10-2013 - saa 18:12, Dean Irak

Umuhanzi Bruce Melody wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo ubu ari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album ye ya mbere yise “Ndumiwe” igizwe n’indirimbo zigera ku icumi.
Melody uherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya RnB mu marushanwa ya “Salax Award 2012” aritegura kumurika iyi Album mu kwezi kw’Ukwakira muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera.
Aganira na IGIHE yagize ati “Album nayise “Ndumiwe” kuko ari ryo zina abafana banjye bahisemo ko nayita, kandi sinatumiye (…)

Umuhanzi Bruce Melody wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo ubu ari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album ye ya mbere yise “Ndumiwe” igizwe n’indirimbo zigera ku icumi.

Umuhanzi Bruce Melodie

Melody uherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya RnB mu marushanwa ya “Salax Award 2012” aritegura kumurika iyi Album mu kwezi kw’Ukwakira muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

Aganira na IGIHE yagize ati “Album nayise “Ndumiwe” kuko ari ryo zina abafana banjye bahisemo ko nayita, kandi sinatumiye abahanzi benshi kuko iyo ari benshi batwara umwanya wose, nko mu bindi bitaramo usanga nyir’igitaramo ataririmbye kubera kuririmba bakarenza amasaha aba yagenwe”.

Telefone By Bruce Melodie

Uyu muhanzi avuga ko yatumiye abakorana na we mu nzu itunganya umuziki ya “Super Level” aho akorera umuziki we, n’abandi bahanzi bake.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’indirimbo ze zirimo “Ndumiwe”, “Indorerwamo”, “Uzandabure” n’izindi.

"Ndumiwe" ya Bruce Melody

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza