IGIHE

Bahati Alphonse yibarutse ku itariki imwe n’iyo yakoreyeho ubukwe

0 10-05-2013 - saa 15:54, Audace Willy Mucyo

Ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (15h/3pm) kuwa kane tariki ya 09 Gicurasi, itariki yanakoreyeho ubukwe, ni bwo umuhanzi Bahati Alphonse uririmbo indirimbo zihimbaza Imana yibarutse umwana w’umukobwa.
Aganira na IGIHE, mu byishimo byinshi yagize ati: ““Nyuma ya Nshuti, Ineza na Niyo twishimiye kwakira umwana w’umukobwa Imana yaduhaye. Izina rye tuzarimenyesha inshuti n’abavandimwe mu minsi ya vuba aha. Uyu mwana wa kane wabonye izuba tariki 9 z’ukwezi kwa gatanu 2013 ni umugisha ukomeye (…)

Ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (15h/3pm) kuwa kane tariki ya 09 Gicurasi, itariki yanakoreyeho ubukwe, ni bwo umuhanzi Bahati Alphonse uririmbo indirimbo zihimbaza Imana yibarutse umwana w’umukobwa.

Aganira na IGIHE, mu byishimo byinshi yagize ati: ““Nyuma ya Nshuti, Ineza na Niyo twishimiye kwakira umwana w’umukobwa Imana yaduhaye. Izina rye tuzarimenyesha inshuti n’abavandimwe mu minsi ya vuba aha. Uyu mwana wa kane wabonye izuba tariki 9 z’ukwezi kwa gatanu 2013 ni umugisha ukomeye kuko itariki nk’iyi ari bwo jye n’umugore wanjye nkunda cyane twarushinze.”

Uyu muhanzi usanzwe ari umukristo w’itorero rya ADEPR, ni umwe muri batandatu baherutse gutoranywa mu bandi bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazitabira amarushanwa yo guhatanira ibihembo bizwi nka ‘Groove Awards’ abera muri Kenya.

Bahati Alphonse n'umuryango we

Reba indirimbo ye ’Mfite ibyiingiro’ hano:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza