Umuraperi Ama G The Black arasaba abakobwa mu Rwanda kwihangana bagakomera ku busugi bwabo kugeza umunsi bazashingira urugo kuko bibahesha ishema imbere y’abagabo babo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ama G The Black wamenyekanye mu ndirimbo nk’Uruhinja, Care, Kigali ngali n’izindi yibukije Abanyarwandakazi ko ubusugi ari umuco nyarwanda wahozeho ndetse ku ruhande rwe akaba yemeza ko ari itegeko buri mukobwa yagakwiye kubahiriza nubwo abenshi basigaye barirengaho kubera irari n’ibishuko. (…)
Umuraperi Ama G The Black arasaba abakobwa mu Rwanda kwihangana bagakomera ku busugi bwabo kugeza umunsi bazashingira urugo kuko bibahesha ishema imbere y’abagabo babo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ama G The Black wamenyekanye mu ndirimbo nk’Uruhinja, Care, Kigali ngali n’izindi yibukije Abanyarwandakazi ko ubusugi ari umuco nyarwanda wahozeho ndetse ku ruhande rwe akaba yemeza ko ari itegeko buri mukobwa yagakwiye kubahiriza nubwo abenshi basigaye barirengaho kubera irari n’ibishuko.
Ama G ati, “Ubusugi bakwiye kubukomeraho bose. Ni itegeko ahubwo n’uko barirengaho, ubundi buri mukobwa yagakwiye gukora ubukwe akiri isugi. Icya mbere kibatera gutakaza ubusugi bwabo, ni irari n’ibishuko bw’iki gihe”
Abajijwe icyo yakora aramutse asanze umukobwa bagiye kurushinga yaratakaje ubusugi, Ama G yagize ati, “ Naririmba urwo mbonye. Ubwo ni uko byaba byagenze nta kundi wabigenza, si ngombwa kumushyira ku karubanda , ubwo nyine ubyakira gutyo ariko na we nkeka ko atakubeshya azi neza ko uzabimenya, yakubwiza ukuri.”
Uyu muraperi kandi, mu bihangano bye akunda kwibasira abagore n’abakobwa agaragaza amakosa bakorera abagabo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abajijwe impamvu akunda kubagarukaho cyane, yagize ati, “Abahanzi benshi bo mu Rwanda bakunda kuririmba ibyiza by’abagore ariko njyewe naje gutekereza nsanga badakora ibyiza gusa. Ntabwo ari ngombwa kuvuga abakobwa ibyiza byabo gusa, nta n’ubwo ari itegeko. Abakobwa bigira abatekamutwe , berekana ko bazi ubwenge cyane, niyo mpamvu nkangurira abasore n’abagabo nkabibwira abakobwa.”
Bitandukanye cyane n’abakunda ruhago mu Rwanda usanga bafana amakipe yo mu bihugu umupira w’amaguru wateye imbere, Ama G The Black we nta kipe yo hanze n’imwe afana. Ku isi hose afana Amavubi na Rayon Sports. Ati, “Ku isi ikipe mfana ni Amavubi, mu Rwanda ikipe nkunda ni Rayon Sports. Hanze nta kipe mfanayo, iyatsinda yose je m’en fous(ntacyo bimbwiye), ntabwo byambabaza ariko Amavubi atsinzwe cyangwa Rayon igatsindwa byambangamira cyane.”
Uyu muraperi kandi, yagarutse ku bahanzi bagenzi be basigaye bumva ko icyabafasha kugira ngo umuziki wabo wamamare ari ukujya gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu, bagasesagurirayo amafaranga yabo n’ibyo bazanye bikabapfira ubusa nyamara mu Rwanda hari abatunganya indirimbo neza haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ati, “Abahanzi bavuga ngo bagiye kureba umuhanzi wo hanze bakorane indirimbo ngo nibwo bazamenyekana. Ese inaha yaramenyekanye? Ese urinda ujya kurya ibiryo byo hirya iyo, ibya hano wabimaze? Abahanzi ntabwo biyumva, Chameleone ntabwo araza hano mu Rwanda ngo asabe umuhanzi wacu ngo bakorane indirimbo ariko njyewe nzi benshi bagiye kuzimusaba akazibima, bakamuha n’amafaranga akayanga. Urumva ko abajyayo baba badusuzuguje imbere ye.”
REBA IKIGANIROKIRAMBUYE AMA G YAGIRANYE NA IGIHE:
Ntiyamaganye gahunda yo kujya gukorera umuziki mu bindi bihugu gusa asaba bagenzi be kwirinda kubigira akamenyero no kubikora bamwe bagendeye ku kuba bagenzi babo bagiyeyo.
Ati, “Ese kuki wowe utakora umuziki na we akaza kugusaba collabo? N’abahanzi ndabibabwira uko duhuye. Ukumva umuhanzi ngo ngiye kujya muri Uganda gukorana n’umuhanzi indirimbo, undi ati nanjye ngiye kujya i Bugande. Birashoboka ko umuntu yajyayo ariko ntibibe akamenyero ngo kanaka yagiyeyo nanjye reka njyeyo. Oya!”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!