IGIHE

Cedru yambitse impeta inkumi yavuzwe mu rukundo na Lick Lick

0 1-06-2026 - saa 09:57, Nsengiyumva Emmy

Uwabasinga Cedric wamanyekanye nka Cedru mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu myaka yo hambere, yambitse impeta inkumi yitwa Ella biyemeje kurushinga.

Ni amakuru utasanga ku mbuga nkoranyambaga zabo, icyakora inshuti yabo Meddy niwe watumye amenyekana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uyu muhanzi usanzwe ari inshuti y’akadasohoka yabo, yabifurije ibyiza gusa nyuma yo gufata iki cyemezo.

Ella si inkumi yari imenyerewe mu myidagaduro y’u Rwanda. Yavuzwe mu 2022 ubwo yakoraga ibiganiro by’uruhererekane byagarukaga ku rukundo rwa Meddy na Mimi.

Ibi biganiro birimo n’ibyo yigiraniye na Meddy byatumye ahangwa amaso n’abakurikirana imyidagaduro kuko basaga n’ababonye uzajya abaha inkuru z’ibyamamare byo muri Diaspora.

Icyo gihe amakuru yandi yavugwaga ni uko uyu mukobwa yaba yari ari mu rukundo na Lick Lick nubwo yaba we cyangwa uyu mugabo nta n’umwe wigeze ashaka kugira icyo ayavugaho, ibyatumye bitaratinze mu itangazamakuru.

Icyakora n’ubwo ntacyo bavuze kuri ayo makuru, amafoto yabo bari kumwe mu bihe bitandukanye yabaga ameze nk’ashimangira inkuru zari ziri kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rundi ruhande, uretse Meddy wabavuyemo yaba Cedru cyangwa iyi nkumi nta n’umwe urashaka gusangiza abamukurikira amafoto cyangwa amashusho y’ibirori byabo byo kwiyemeza kurushinga.

Cedru asanzwe ari umusore uzwiho gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye
Ella yamenyekanye mu myaka mike ishize ubwo yatangizaga ibiganiro yanyuzaga kuri YouTube nubwo byaje gucika intege
Cedru yambitse impeta uyu mukobwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza