Uwabasinga Cedric wamanyekanye nka Cedru mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu myaka yo hambere, yambitse impeta inkumi yitwa Ella biyemeje kurushinga.
Ni amakuru utasanga ku mbuga nkoranyambaga zabo, icyakora inshuti yabo Meddy niwe watumye amenyekana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Uyu muhanzi usanzwe ari inshuti y’akadasohoka yabo, yabifurije ibyiza gusa nyuma yo gufata iki cyemezo.
Ella si inkumi yari imenyerewe mu myidagaduro y’u Rwanda. Yavuzwe mu 2022 ubwo yakoraga ibiganiro by’uruhererekane byagarukaga ku rukundo rwa Meddy na Mimi.
Ibi biganiro birimo n’ibyo yigiraniye na Meddy byatumye ahangwa amaso n’abakurikirana imyidagaduro kuko basaga n’ababonye uzajya abaha inkuru z’ibyamamare byo muri Diaspora.
Icyo gihe amakuru yandi yavugwaga ni uko uyu mukobwa yaba yari ari mu rukundo na Lick Lick nubwo yaba we cyangwa uyu mugabo nta n’umwe wigeze ashaka kugira icyo ayavugaho, ibyatumye bitaratinze mu itangazamakuru.
Icyakora n’ubwo ntacyo bavuze kuri ayo makuru, amafoto yabo bari kumwe mu bihe bitandukanye yabaga ameze nk’ashimangira inkuru zari ziri kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku rundi ruhande, uretse Meddy wabavuyemo yaba Cedru cyangwa iyi nkumi nta n’umwe urashaka gusangiza abamukurikira amafoto cyangwa amashusho y’ibirori byabo byo kwiyemeza kurushinga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!