IGIHE

Christine Munezero ari guca ibintu ku byapa i New York

0 7-08-2023 - saa 23:27, Mukahirwa Diane

Umunyarwandakazi Christine Munezero umaze kubaka izina mu kumurika imideli yagaragaye ku byapa byo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ifoto yagiye hanze igaragaza Munezero ari kuri ‘screen’ zamamarizwaho muri Amerika, agaragara ari kwamamaza imyambaro yakozwe na Polo Ralph Lauren.

Munezero ni umwe mu Banyarwandakazi bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’ibigo bikomeye mu mideli akorana na byo.

Urugendo rw’uyu mukobwa ukiri muto rwatangiriye mu Kigo Nyarwanda gifasha abamurika imideli kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, ‘We The Best Models’.

Kuva icyo gihe yatangiye gukorana n’Inzu Nyarwanda zikomeye mu mideli nka Moshions, aza kugera ku ruhando mpuzamahanga aho akorana na Dior, Maison Valentino, Maison Malgiela, Chloé, Versace, Max Mara, Gucci, Courrèges, Giambattista Valli n’izindi.

Amaze kwitabira ibirori mpuzamahanga by’imideli bitandukanye nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Munezero yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga
Munezero Christine amaze kubaka izina mu kumurika imideli
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza