IGIHE

Zaria Court Hotel na Zaria Court byakiriye igitaramo Olamide na Bien bakoreye i Kigali (Amafoto)

0 31-05-2026 - saa 08:38, Iradukunda Olivier

Abaririmbyi bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga, Olamide wo muri Nigeria na Bien wo muri Kenya, bafatanyije n’abo mu Rwanda gushimisha Abanyarwanda mu gitaramo giherekeza imikino ya BAL cyabereye Zaria Court.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, abakunzi b’umupira w’amaguru, Basketball n’umuziki, bahuriye Zaria Court ahabereye iki gitaramo cyiswe ‘Party Next Door: BAL Edition’.

Nyuma yo gukurikira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wasize Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa itsinze Arsenal yo mu Bwongereza, Zuba Mutesi na Rock Try bafashe umwanya wo kuyobora igitaramo cyari gitegerejwe na benshi.

Umuhanzi RLutta yabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze nka Umeze Bon, Hold my hand n’izindi, hakurikiraho Logan Joe waririmbye Tricky, Kibonumwe, Ntiwamvamo, Whatever na Treasure.

Amasaha yari atangiye gukura, hajyaho umuhanga mu kuvanga imiziki akanaririmba ukomoka muri Afurika y’Epfo, Zakes Bantwini, amara hafi isaha yose ari gucuranga imiziki yanyuze benshi kugeza ahaye umwanya Olamide wari utegerejwe.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria wari uririmbiye mu Rwanda bwa mbere, yaririmbye indirimbo ze zose zakunzwe mu Rwanda no muri Afurika yose, yaba izo yakoze wenyine n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.

Izo ndirimbo ni Jinja, infinity yafatanyije na Omah Lay, Hello Habibi yafatanyije na Russ, Turn Up, Reggae Blues yakoranye na Iyanya, Kcee na Orezi, Fada Fada yakoranye na Phyno.

Izindi ndirimbo yaririmbye ni The Money, Don’t Stop, Shoki, Motigbana, Goons Mi, Issa Goal, Science Student, Story of the Gods na Bobo.

Mike Kayihura ni we wakurikiyeho ku rubyiniro, aririmba indirimbo zirimo Zuba, Anytime, Tuza, Come on, ageze kuri Yububu yayifatanyije na Kid from Kigali bayikoranye, hanyuma baha umwanya Dj Marnaud wavanze imiziki anaririmba indirimbo ye Puresha.

Bien wo muri Kenya ni we waririmbye bwa nyuma, ariko ababazwa n’uko amasaha yari yagiye ntabashe guha Abanyarwanda ibyishimo nk’uko we yabyifuzaga, agaragaza ko yifuza “kuzongera kuririmbira mu Rwanda hari umwanya uhagije.”

Gusa ntibyamubujije kwigarurira imitima ya benshi aririmba Lost & Found, Sura Yako, Too Easy, Chikwere, Extravaganza, Ayayaah yakoranye na Joshua Baraka na Element Eleéeh, aririmba Extra Pressure, All My Enemies are Suffering na Finale ikunzwe cyane i Kigali.

Iki gitaramo cyaherekeje imikino ya nyuma ya Basketball Africa League iri kubera mu Rwanda, aho umukino wa nyuma uhuza RSSB Tigers BBC yo mu Rwanda na Petro de Luanda yo muri Angola, kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino uteganyijwe kubera muri BK Arena kuri iki Cyumweru, ariko abo amatike yashiriyeho bakaba bazakurikirana umukino kuri Zaria Court.

Abanyamahanga batuye mu Rwanda na bo ntibatanzwe mu birori byabereye muri Zaria Court byo guherekeza BAL 2026
Umuririmbyi Rlutta yabanje ku rubyiniro asusurutsa abakunzi be mu ndirimbo zirimo Umuze bon
Visit Rwanda ni umwe mu baterankunga bakuru ba BAL
Amatike y'iki gitaramo cyiswe 'Party Next Door: BAL Edition' yaragurishijwe arashira
Abari muri hoteli ya Zaria Court na bo baterga akajisho ku hari kubera ibirori
Zaria Court ni hamwe mu habera ibitaramo bikomeye muri Kigali
Abakunzi ba Arsenal bari bishimye nubwo batakaje Igikombe cya UEFA Champions League
Umufana ukomeye wa Olamide yari amutegerezanyije amatsiko menshi
No muri hoteli ya Zaria Court wahageraga ugasanga hatunganyije bijyanye n'irushanwa rya BAL
Abakunda ibirori muri Kigali bari babonye aho kwidagadurira
Umuririmbyi Rlutta ari gususurutsa abakunzi b'umupira w'amaguru n'ibitaramo
Logan Joe ni we wagiye ku rubyiniro bwa kabiri
Logan Joe yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa Tricky
Abakobwa b'i Kigali bari babukereye muri ibi birori
Zakes Bantwini yagiye ku rubyiniro ategerejwe cyane
Zakes Bantwini wo muri Afurika y'Epfo amenyereweho kuvanga imiziki bya gihanga
Zakes Bantwini avanga imiziki akanaririmba
Ubwo Zakes Bantwini yari ku rubyiniro abafana bamwishimiye
Hari abahisemo guhuza ibirori no kwica icyaka
Clare Akamanzi uyobora NBA Africa (wambaye umukara) yitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye ibirori bari bakoze ku myambaro yabo ikeye
Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FIBA Africa, Anibal Aurelio Manave bitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo kuri DJ Spinny na DJ Etania bagezweho i Kampala
Aba basohokanye muri iki gitaramo batahana n'ifoto y'urwibutso
Abatunganyiriza abantu ibyo kunywa na bo bari bahari
Icyo kunywa buri muntu yifuzaga yakibonaga
Umuhanzi Kenny Sol yari muri iki gitaramo gushyigikira bagenzi be
Inkumi z'i Kigali zari zabukereye
Abafata amashusho n'amafoto na bo banyuzagamo bakayafatwa
Dj Sonia ni umwe mu bakobwa bavanga imiziki bagezweho i Kigali
Wari umunsi udasanzwe ku bakunda gusohokera mu bitaramo
Mbere y'uko abahanzi bajya ku rubyiniro inshuti zaganiraga bitandukanye
Rocky Kimomo usobanura filime, Kadaffi Pro ufata amashusho na Emmy Ikinege bari mu bitabiriye ibi birori
Olamide yagezweho benshi bamushaka
Indirimbo za Olamide ziri mu z'Abanya-Nigeria zakunzwe mu Rwanda
Olamide ari mu bahanzi bakunzwe i Kigali
Olamide yaririmbye indirimbo ye Bobo yakirwa neza
Olamide yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose zakunzwe
Olamide yaririmbaga abafana bakamufasha kuko nyinshi mu ndirimbo ze bari bazizi
Olamide yaririmbye indirimbo yise Shoki yakunzwe n'urubyiruko rwinshi mu myaka yashize
Inkumi zitabiriye iki gitaramo zagaragazaga akanyamuneza
Wari umunsi udasanzwe wahuje abakunda umupira w'amaguru, Basketball n'umuziki
Mike Kayihura yaririmbye indirimbo zitandukanye
Abafana ba Arsenal basohokanye n'inshuti zabo mu birori
Mike Kayihura yashishimije abari bitabiriye mu bihangano bye byakunzwe
Mike Kayihura yaririmbye indirimbo ye yise Come One iri mu zikunzwe muri iyi minsi
Umukunzi wa PSG yerakanye ko ari kwishimira ko bongeye kwisubiza UEFA Champions League
DJ Marnaud ni umwe mu bamaze kwigwizaho igikundiro
DJ Marnaud n'abamubyinira baserukanye ku rubyiniro
DJ Marnaud yaririmbye indirimbo ye ikunzwe yise Puresha
Abari muri ibi birori ntibakanzwe n'amasaha akuze
Abakunzi b'umuziki wa Bien bishimiye kumwakira
Bien wo muri Kenya yagiye ku rubyiniro nyuma
Bien yaririmbye indirimbo ye Chikwere abyinirwa n'intore za Kinyarwanda
Bien yaririmbaga afashwa n'abafana
DJ Spinny uri mu bakunzwe muri Uganda yagaragaye muri iki gitaramo
Abarimo Ish Kevin, Logan Joe na Bruce The 1st bagaragaye muri iki gitaramo

Amafoto: Cyubahiro Key

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza