IGIHE

Minisitiri Fazil na Rwarakabije mu kibazo cyo gutanga isoko nta piganwa

0 13-05-2013 - saa 08:46, Richard Dan Iraguha

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana ahakana kuba yaragize uruhare mu itangwa ry’isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500 ryo kugaburira abagarorwa n’imfungwa; bivugwa ko ryahawe ku buryo bunyuranyije n’amategeko uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi ruzwi ku izina rya “Rwanda Agribusiness Industries” (RABI).
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Rwanda Today, amakuru atangwa n’abayobozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS) avuga ko (…)

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana ahakana kuba yaragize uruhare mu itangwa ry’isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500 ryo kugaburira abagarorwa n’imfungwa; bivugwa ko ryahawe ku buryo bunyuranyije n’amategeko uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi ruzwi ku izina rya “Rwanda Agribusiness Industries” (RABI).

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Rwanda Today, amakuru atangwa n’abayobozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS) avuga ko mbere y’uko uruganda rwa RABI ruhabwa iryo soko Minisitiri Fazil yabanje gusura aho urwo ruganda rukorera mu rwego rwo kureba ko rufite ubushobozi bwo kugaburira imfungwa n’abagororwa.

RCS ivuga ko Minisitiri Fazil yasabye RCS kureba niba bakorana na RABI kuko yari isanzwe igemura ibiribwa mu magereza. Ibi byose byabaye nyuma y’uko Minisitiri Fazil asuye RABI.

Umuyobozi wa RCS, Gen Maj Paul Rwarakabije ati “Icyo cyari igitekerezo cya Minisitiri cyo gusuzuma tukareba niba RABI itari kugira icyo ifasha.”

Mbere RABI yagaburiraga abagororwa n’imfungwa ariko ikabikora mu rindi zina “Kubumwe Enterprise”.

Ikibazo cy’isoko RABI yahawe cyateye impagarara mu bakozi ba RCS bivugwa ko hari n’abagera kuri 12 bakurikiranwe.

Isoko RABI yahawe ni iryo kugaburira imfungwa n’abagororwa bo mu magereza yo mu turere twa Muhanga, Huye na Nyamagabe twose tubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo.
Paul Rwarakabije avuga ko yandikiye ibaruwa Minisitiri amusaba gutanga igitekerezo mbere yo guha isoko RABI bitanyuze mu ipiganwa.

Ikinyamakuru kibajije Rwarakabije niba Minisitiri Fazil hari icyo yamusubije yagize ati “Nubwo nandikiye Minisitiri ntabwo ari we watubwiye guha isoko RABI. Yatubwiye gusa ko tugomba kureba igikwiye.”

Minisitiri Fazil Harerimana avuga ko komite y’imbere muri RCS yagombaga kubanza gusuzuma mbere yo gutanga isoko akanongeraho ko itegeko rigenga itangwa ry’amasoko risobanutse.

Minisitiri Fazil avuga ko nyuma yo gusura RABI yandikiye RCS ko igomba kugaburira abagororwa n’imfungwa ibiryo bitetse, bivuze ko ugemura yagombaga kuzana ibiryo bitetse aho kuzana ibidatetse.

Ku murongo wa Telefoni Minisitiri Fazil yabwiye ikinyamakuru Rwanda Today ati “Nibyo nandikiye RCS, nibyo kandi nasuye RABI, ariko ibyo ntibivuze ko nasabye komite itanga amasoko ngo yirengagize amategeko agenga itangwa ry’amasoko.”

Kureka kugemurira amagereza ibiryo bidatetse byatewe n’impamvu zitandukanye nko kuba hari bamwe mu bakozi ba RCS banyerezaga amafaranga ubwo babaga bagiye kugura ibiribwa mu bahinzi hafatwa umwanzuro ko uzajya agemura azajya atanga ibiryo bitetse.

Minisitiri Fazil ati “Nta cyaha mfite kubera ko nasuye RABI nshaka kumenya niba ifite ubushobozi bwo gutanga ibiryo bifite isuku ndetse no kwirinda ko hazabaho ikibazo kimeze nk’icyi Nyagatare.”

Aha yaragendeye ku kibazo cyabaye mu myaka ibiri ishize; ubwo babiri mu bagororwa bo muri gereza y’i Nyagatare bitabaga imana abandi 11 bakaremba ubwo bari bariye ibiryo byari byagemuwe na RABI; icyo gihe ikaba yaritwaga “Kubumwe Enterprise”
Kuri Minisitiri Fazil, nubwo amagereza yarakeneye ibiribwa ku buryo bwihutirwa, RCS yagombaga kubahiriza amategeko agenga itangwa ry’amasoko.

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru byabajije RCS ku itangwa ry’isoko ryahawe RABI, impamvu ritanyujijwe mu binyamakuru ngo ababishoboye baripiganire. Rwarakabije avuga ko mu gihe isoko ryatangwaga RCS yari iri mu bibazo byakurikiye iyirukanwa ry’abakozi 15 bakoresheje umutungo wa RCS nabi ubwo babaga bagiye guhaha ibiribwa.

Yakomeje asobanura ko nyuma y’ibyo bibazo hari hakenewe igisubizo cy’igihe gito mu rwego rwo kuziba icyuho abo bakozi bari basize. Ati “Niyo mpamvu habayeho kudakurikiza amategeko agenga itangwa ry’amasoko”
Iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha ryagaragaje ko hari andi masosiye yari afite ubushobozi bwo gupiganira ririya soko kandi ku giciro gito.

RCS yo yagaragaje ko RABI ariyo yonyine yarifite ubushobozi bwo gutanga ibiryo bitunganyije ndetse ko niyo isoko rishyirwa mu ipiganwa ntawundi wari kuripiganira.
Ibyo bisobanuro byatewe utwatsi n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Alain Mukuralinda; ati “Wavuga ute ko ntayindi sosiyete yapiganwa utatanze itangazo ry’ipiganwa?”

Ubushinjacyaha buvuga ko RABI yananiwe kubona amafaranga yo kwifashisha mu kugemurira gereza ya Muhanga. Ariko RABI ivuga ko ntawigeze ayibaza kuri icyo kibazo.

Ubwo hatangizwaga umushinga wo kugemurira abagororwa ibiryo bitetse Minisitiri Fazil Harerimana yari yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda yari kugabanya amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri buri mwaka Leta yatangaga kukugaburira imfungwa n’abagororwa.

Nubwo ubushinjacya butagaragarije Rwanda Today ko muri ririya soko hashobora kuba harimo ruswa nta nubwo bwagaragaje ko ryatanzwe bitanyuze mu ipiganwa.
Mukuralinda ati “Iyo uhaye isoko umuntu umwe; biba bishoboka cyane ko Leta izacibwa amafaranga menshi kuko ntayandi mahitamo aba ahari”

Ingingo ya 632 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ndetse bikazanafasha mu kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga mu kugaburira imfungwa n’abagororwa, ubu hafashwe icyemezo cy’uko abafungiye mu magereza bazajya bagemurirwa ibyo kurya umunsi ku wundi. Iri funguro rikaba rigomba kuba riteguye neza, ndetse rinafite ibitunga umubiri biruta ibyabonekaga mu ifunguro ryafatwaga n’aba bafungwa n’abagororwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza