IGIHE

Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

0 20-08-2021 - saa 11:55, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Clarisse ukunze gukoresha amazina ya Clarisse Khloe Dubnx ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021. Byabereye mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mico yari aherekejwe n’abandi bantu be ba hafi barimo Producer Fayzo ukora amashusho ndetse na Dr Kintu washinze Kikac Music uyu muhanzi abarizwamo n’abandi.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko mu Cyumweru gitaha aribwo aba bombi bashobora guhamya isezerano bakabana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo Mico yambitse impeta uyu mukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe kitari gito.

Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta nshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi icyo gihe ibujijwe muri iki gihe.

Umukunzi wa Mico ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Umukunzi wa Mico arahira
Mico arahirira umukunzi we kuzamuba hafi akaramata mu bibi no mu byiza
Umugore wa Mico asinya
Mico asinya mu gitabo cy'irangamimerere ko yemeye Clarisse nk'umufasha we
Mico The Best n'umugore we bahabwa icyemezo cy'uko barushinze
Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi
Inkuru y'uko Mico agiye kurushinga yatunguranye mu minsi ishize
Aba bombi bari bagaragiwe n'inshuti n'imiryango
Nyuma yo gusezerana Mico n'umukunzi we bagiye kwiyakira
Mico n'umukunzi we barateganya gusezerana imbere y'Imana vuba
Umugore wa Mico na bamwe mu bari bamugaragiye
Clarisse amaze igihe mu rukundo na Mico
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza