IGIHE

Kigali Serena Hotel yizihije ‘Christmas Cake Mixing’, ibirori bibanzirira Noheli

0 1-12-2025 - saa 12:23, Idukunda Kayihura Emma Sabine

Kigali Serena Hotel yizihije ‘Christmas Cake Mixing’, ibirori bibanziriza umunsi mukuru wa Noheli, abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yezu.

Muri ibi birori havangwa ibirimo imbuto zumye n’ibinyobwa bitandukanye, bikabikwa iminsi runaka kugira ngo bizifashishwe mu gukora ‘cakes’ zizakoreshwa kuri Noheli.

‘Christmas Cake Mixing’ yatangiye gukorwa hagati y’ikinyejana cya 16 n’icya 17. Itegurwa cyane n’amahoteli ndetse n’inzu zitunganya ibikomoka ku ifarini.

Ku wa 29 Ugushyingo 2025 nibwo Kigali Serena Hotel yakoze ibi birori, byahuje abahanga mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa, abakiliya bayo b’imena ndetse n’abandi batumiwe.

Umuhanga mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa muri Kigali Serena Hotel, Rupet Ochieng, yavuze ko ibi birori bisanzwe bimenyerewe muri hoteli zikomeye, Kigali Serena Hotel yahisemo kubyizihiza mu gukomeza kunga no gusigasira ubumwe kw’abakozi n’abakiliya bayo.

Ati ‘‘Ni ibirori bishingiye ku muco bisanzwe bikorwa muri hoteli z’inyenyeri enye cyangwa eshanu, ni ibirori bihenze nk’uko wabibonye, ibivangwa biba bihenze, urugero nk’ubwoko bwa ‘liquor’ bukoreshwamo buba buhenze, ariko birakorwa. Bikorwa nko kumenyekanisha ibikorwa bya hoteli kugira ngo abakiliya bamenye ibyo turi kubakorera bakaza tugafatanya kubivanga, bakabona uko bikorwa kandi bagakomeza guhabwa serivisi nziza. […] binasobanura kunga ubumwe. Ni yo mpamvu twishyize hamwe, tukabikorera hamwe.’’

Igihozo Charlotte ni umwe mu bakiliya ba Kigali Serena Hotel batumiwe muri ibi birori bya ‘Christmas Cake Mixing’. Yabwiye IGIHE ko kuba iyi hoteli yabitumiyemo abakiliya bayo, ari ikimenyetso gikomeye cyo kubitaho no kubazirikana.

Ati ‘‘Nk’umukiliya wabo batumye niyumva nk’umuntu w’agaciro kenshi kuba nabijemo bwa mbere bantumiye. Byari byiza, twavanze ibintu byinshi, mfite amatsiko menshi yo kuzarya no kuri ‘cake’ bazabikoramo.’’

Nubwo ibi birori bitamenyerewe mu Rwanda, bisanzwe byizihizwa mu bihugu nk’u Bwongereza n’ibindi by’i Burayi, u Buhinde, Sri Lanka n’ahandi.

Ababyizihiza nk’umuco babikora nko kuwusigasira, ahandi bakizera ko ari uburyo bwiza bwo guhuza inshuti n’imiryango bakunga ubumwe, kandi bagasabana mu gusigasira umubano wabo mwiza.

Umuyobozi ushinzwe imitegurirwe y’ibiribwa n’ibinyobwa muri Kigali Serena Hotel, Herman Mwandisha, yibukije ko iyi hoteli itakoze ibyo birori byo kuvanga ibizakorwamo ‘cakes’ za Noheli nk’imigenzo, ahubwo ko ari uburyo bwiza bwo gusabana, gusangira ibyishimo kw’ababihuriyemo, gusigasira umuco wo gukorera hamwe no kwibukiranya ko ababyitabiriye basangiye intsinzi n’ibindi byiza.

Yanaboneyeho gushimira by’umwihariko abakozi b’iyi hoteli, ku ruhare rwabo mu iterambere ryayo.

Muri ibi bihe byo kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka kandi Kigali Serena Hotel yagabanyije ibiciro ku bakiliya bayo bashaka serivisi zirimo no kuyiraramo.

Kigali Serena Hotel yakoze ibirori bya Christmas Cake Mixing
Ibirori bya ‘Christmas Cake Mixing’ bisanzwe byizihizwa mu bihugu nk'u Bwongereza, bigakorwa cyane cyane n'amahoteli
Ibi birori byitabiriwe n'abakozi n'abakiliya ba Kigali Serena Hotel
Byari ibyishimo mu kuvanga ibizakorwamo ‘cakes’ za Noheli muri Kigali Serena Hotel
Kigali Serena Hotel igeze kure imyiteguro ya Noheli
Bamwe mu bakiliya ba Kigali Serena Hotel batumiwe muri ibi birori
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza