Akanyamuneza kari kose ku biganjemo urubyiruko rutandukanye rwo mu Mujyi wa Kigali, bari bitabiriye cyiswe ‘Maisha-European Music Experiment’ cyateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Iki gitaramo cyabaye ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2021 cyateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Cyari kigamije guhuza abantu binyuze mu muziki. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gutangiza inama y’iminsi ibiri ihuza abayobozi bakuru ba AU n’aba EU iri kubera mu Rwanda guhera tariki 25 Ukwakira 2021.
Iki gitaramo cyayobowe na Mc Makeda ndetse na Arhtur Nkusi benshi bazi nka Rutura. Kwinjira byari ubuntu ndetse no kwipimisha icyorezo cya COVID-19 ari uko ku buryo icyo uwitabiriye yasabwaga ari itike imugeza aho cyabereye gusa nta kindi.
Uwararanganyaga amaso mu mihanda yose iri muri Remera, Kacyiru, Kanombe no mu yindi iri hafi, yabonaga abantu benshi bagana kuri Kigali Arena biganjemo urubyiruko.
Dj Toxxyk niwe wabanje ku rubyiniro hakurikiraho Dj Marnaud wasusurukije abantu mu gihe gikabakaba isaha bose.
Aba bakurikiwe n’abandi bahanzi 11 baturutse ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’abandi banyempano bakomoka muri Afurika bibumbiye mu itsinda rya Maisha Band.
Aba bahanzi bashimishije benshi mu muziki unogeye amatwi bagendaga bungikanya bifashishije ibicurangisho birimo Piano, Violin, Guitar, Saxophone n’ibindi bitandukanye.
Igitaramo cyahumuje saa Tanu zuzuye ndetse umurya wa nyuma nibwo wavuze aba baririmbyi basezera ku babashimira kuba bari baje kubatega amatwi.
Aba akurikiwe n’abandi bahanzi 11 baturutse ku mugabane w’Uburayi ndetse n’abandi banyempano bakomoka muri Afurika bibumbiye mu itsinda rya Maisha Band aba biyongereyeho Deo Munyakazi wo mu Rwanda usanzwe azwi mu njyana gakondo.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!