Abahanga bavuga ko mu buzima bw’umuntu habaho iminsi itatu ikomeye, ariyo kuvuka, gushyingirwa no gupfa. Muri iyo minsi yose uwo umuntu ashobora kugiramo uruhare ni umunsi wo gushyingirwa gusa.
Gushyingirwa aba ari umunsi udasanzwe mu buzima bw’umuntu dore ko ari n’umunsi utasubiramo. By’akarusho, uyu ni wo munsi wonyine wicara ukitegurira kugira ngo uzabe ari umunsi uzahora wibuka mu buzima bwawe bwose.
Ha mbere aha ubukwe ubusanzwe bwaberaga mu rugo. Niba ari igihe cyo gusaba bigakorerwa iwabo w’umukobwa, niba ari uguheka umugeni bigakorerwa iwabo w’umuhungu.
Ariko uko iterambere rigenda ryiyongera, ibikorwaremezo n’umubare w’abaturage bisigaye bigoye ko wabona urugo rw’umuntu rwakira abantu bitabiriye ibyo birori kuko baba ari benshi.
Ibi byatumye abantu batangira gushaka ahandi hantu hakwakirirwa abashyitsi, ibyaje kuvamo n’ubucuruzi buhagaze neza kuri iki gihe.
Ubu ibirori byose by’ubukwe usigaye usanga bibera mu nzu mberabyombi (salle) n’ubusitani biri hirya no hino mu gihugu kugira ngo ubashe kwakira abantu bawe neza kandi bisanzuye.
N’ubwo bimeze gutyo kubona aho hantu biracyari ikibazo cy’ingorabahazi ku bagiye gukora ubukwe.
Ushobora kwibaza ngo ubundi ni iki kigira ahantu habera ubukwe heza?
Umwe mu bategura ubukwe akanabuyobora ubimazemo imyaka irenga 10, Bienvenue Redemptus, yagaragaje ko ikintu kigira ahabera ubukwe heza ari ingano yaho, ingano y’amahema n’ubusitani bwaho.
Ati “Ikindi abantu bafite imbuga nini ku buryo abantu babona aho baparika ndetse ibinyabiziga byabo bifite umutekano, akarusho kandi bakaba bafite ubusitani bunini burimo indabo z’amoko yose zigezweho ku buryo abageni n’abatashye ubukwe bafatiramo amafoto bisanzuye.”
Akomeza avuga ko amakosa abantu bakunze gukora igihe bari gushaka aho bazakorera ubukwe ari ukutita ku miterere y’ihema cyangwa inzu mberabyombi bazakoreramo niba koko izajyana n’imitako bashaka. Agaragaza ko burya ahantu habereye ubukwe kugira ngo habe heza bigirwamo uruhare cyane n’umuntu ukora imitako.
IGIHE yakusanyije hamwe mu hantu 10 hagezweho i Kigali ushobora gukorera ubukwe cyangwa ibindi biriro byakira abantu benshi.
Ibiciro byaho bigiye bitandukanye ndetse bikanaterwa n’igihe ushaka kuhakorera ariko aha hantu hose tugiye kuvuga ni ahakodeshwa hagati ya miliyoni 2 Frw na miliyoni 10 Frw.
Ibi biciro bigenwa na nyiri bikorwa kuko hari nk’aho igiciro kiba gikubiyemo, imitako (decoration), ihema, inzu abageni bahinduriramo (maison de passage) parikingi y’imodoka, ubusitani bwo kwifotorezamo, n’ibindi.
Jalia Hall & Garden
Jalia ni ubusitani buherereye i Rusororo buri mu hantu hagezweho ho gukorera ubukwe. Ikigira Jalia nziza ni uko bakoresha uko bashoboye ubusitani bwaho bukaguma butoshye igihe cyose n’iyo yaba ari mu bihe by’izuba, ni hanini, ndetse bafite n’abakozi bahagije bafasha abaje kuhakorera ubukwe.
Jalia hakodeshwa hagati ya miliyoni 6 Frw nta decoration na miliyoni 8 Frw kuzamura harimo decoration y’ubukwe. Byose uhabwa intebe n’ameza.
Green Jade Garden
Ubu ni ubusitani buherereye ku i Rebero, bushobora kwakira abarenga 500 kandi bicaye neza. Buri ahantu hisanzuye ku buryo ushobora kubona n’ahantu kwifotoreza hanze ndetse bukagira parking y’imodoka ihagije.
Ni ubusitani bukodeshwa guhera kuri miliyoni 4 Frw harimo, ihema, intebe n’ameza byo gukeresha mu bukwe.
Heaven Garden
Ubu ni ubusitani buhereye ku i Rebero, bwisanzuye, bufite ahantu heza ho kwifotoreza ndetse n’inzu nziza zo gukoreramo ibintu bitandukanye nk’urwambariro rw’abageni n’abaherekeje, cyangwa imihango yo gutwikurura.
Ni ubusutani bukodeshwa guhera kuri miliyoni 3,6 Frw harimo ihema, ameza n’intebe n’inzu y’abageni (maison de passage).
Intare Conference Arena
Ubu ni ubusitani n’inzu mberabyombi (salle) biherereye mu Murenge wa Rusoro. Ni ahantu hanini kuko hari nka salle ishobora kwakira abantu 2500 bicaye neza, ndetse ikagira n’aho guparika imodoka hanini kandi hisanzuye.
Intare conference Arena ikodeshwa guhera kuri miliyoni 4 Frw kuzamura.
Panorama Garden
Ubu ni ubusitani na salle biherereye ku i Rebero, buzwiho kuba ari bunini ndetse buri ahantu byoroshye kuhagera. Panorama igira umwihariko wo kuba yakwakira abantu benshi.
Tedgas Recreation Center Gahanga
Ubu ni ubusitani buherereye i Gahanga, bugizwe n’amahema menshi atandukanye, inzu z’abageni zo guhinduriramo (maison de passage) n’ibindi byorohereza abageni kugira ubukwe bwiza.
Gukodesha bihera kuri miliyoni 2 Frw harimo intebe n’ameza n’inzu zo kwiteguriramo z’abageni (maison de passage) ebyiri.
Golden Garden Rebero
Ni ubusitani buherereye ku i Rebero, bufite amahema meza kandi manini, ubusitani bwisanzuye bwo gukoreramo ibindi birori, ndetse n’ahantu hisanzuye ho kwakirira abantu naho guparika imodoka imidoka.
Kaleb Garden
Ni ubusitani buherereye ku i Rebero nabwo bubereye ijisho kandi bwisanzuye ndetse n’inzu zo kwiteguriramo nziza.
KCEV Camp Kigali
Aya ni amahema (tents) aherereye mu Karere ka Nyarugenge, iruhande rwa Serena Hotel, azwiho kuba manini no kubasha kwakira abantu benshi. Ni amahema ari mu byiciro bitandukanye bitewe n’abo ushaka kwakira.
KCEV ikodeshwa hagati ya miliyoni 2,8 Frw na miliyoni 5 Frw, ugahabwa n’intebe zingana n’umubare w’abantu uzakira. Icyakora aha nta maison de passage ihaba ndetse n’ameza.
Romantic Garden
Romantic Garden ni bumwe mu busitani bumaze kubaka izina buherereye ku Gisozi. Romantic Garden ifite amahema abiri manini n’ubusitani bwiza abantu bashobora no kwifotorezamo.
Ikigira ubu busitani bwiza kandi ni uko buri ahantu horoshye kujya aho waba uri hose mu Mujyi wa Kigali.
Ahantu ho gukorera ubukwe ho ni henshi ntabwo hose twahavuga ngo tuharangize kuko hari n’ahandi nka Ahava river, Twin land hall, Juru Park, Ubwiza Garden Kagarama n’ahandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!