Abahanzi b’Abanya-Nigeria Oludemilade Martin Alejo, uzwi nka Ycee na mugenzi we Chinonso Emmanuel Ome, umaze kumenyekana nka Jaywillz bageze mu Rwanda aho bitabiriye ibitaramo bitandukanye batumiwemo.
N’ubwo aba bahanzi batazaririmba mu gitaramo kimwe amakuru avuga baje mu ndege imwe yageze mu Mujyi wa Kigali saa Tatu za nimugoroba.
Ycee ni we wabanje gusohoka mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali I Kanombe mu gihe mugenzi we Jaywillz yasohotsemo nyuma ye gato.
Aba bahanzi bombi bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda kandi ibitaramo bazagaragaramo bazakora ibishoboka byose bagashimisha abazabyitabira.
Uretse igitaramo, Ycee we aje gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Ish Kevin yitwa ‘Clout’. Iyi ndirimbo iri kuri Mixtape ya Ish Kevin izajya hanze ku wa 25 Werurwe yise “Trapish II”.
Azagaragara mu gitaramo cyiswe “Love, Drunk & Party” kizabera muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama ku wa 19 Werurwe. Kwinjira bizaba ari 10.000 Frw ahasanzwe, 15.000 Frw muri VIP, 20.000 Frw muri VVIP mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 200.000 Frw.
Aba-DJ bagezweho barimo Pyfo, Selecta Faba, Infinity na Shooter ni bo bazasusurutsa abazitabira babavangira imiziki itandukanye mu gihe MC Tino azaba ariwe uyoboye ibi birori.
Abahanzi bandi batumiwemo barimo Logan Joe, B-Threy, Kivumbi, Gabiro Guitar, France, Kenny K-Shot, Ish Kevin, OG2tone na Derek YMG.
Ycee ni umwe mu baraperi bakomeye muri Nigeria ubivanga no kuririmba bisanzwe. Yatangiye umuziki mu 2012 nk’umuhanzi ukizamuka mu gihe mu 2015 aribwo yakoze indirimbo yakunzwe yise “Condo”.
Mu 2017 yakoze iyo yise “Jagaban” yaje gusabwa na Olamide uri mu baraperi bakomeye muri Nigeria ko bakorana remix yayo maze uyu musore atangira kugwiza igikundiro.
Ycee wakoranye na Ish Kevin azwi cyane mu ndirimbo ‘Juice’ yakoranye na Maleek Berry, ‘Say something right’ yakoranye na Falz, ‘Omo Alhaji’ n’izindi.
Umunya-Nigeria Jaywillz na we waje mu Rwanda we yatumiwe na Drip City Entertainment azataramira Abanya-Kigali ku wa 18 Werurwe 2022 mu gitaramo cyiswe ‘March Madness’ kizabera muri Gilt club yahoze yitwa Platinum Club iherereye Kibagabaga.
Mudenge Yvan uri mu bateguye iki gitaramo, aheruka kubwira IGIHE ko impamvu y’igitaramo ari uko bashaka ko abantu bongera kwizihirwa bari mu kabyiniro.
Yagize ati “Ntabwo twashatse ko kiba igitaramo kinini. Ubu imyanya irabaze. Impamvu y’iki gitaramo ni ukongera gufasha abantu kuryoherwa n’ibirori mu tubyiniro. Ikindi ni uguhuza abahanzi mu Rwanda n’abo hanze. Turateganya buri kwezi kujya dukora igitaramo gikomeye.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni 15.000 Frw mu myanya isanzwe ku waguze itike mbere naho ku munsi w’igitaramo bizaba ari 20.000 Frw, hari n’ameza y’abantu umunani aho yo azaba ari 250.000 Frw.
Jaywillz watumiwe azwi mu bihangano byakunzwe birimo indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa “Medicine” iri kuri Extended Play yise “Love or the Word”. Kuri iyi EP yakoranye n’abahanzi barimo Zlatan, Papisnoop, Bella Shmurda na Rogerlino.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!