IGIHE

Umuramyi Fiston Iradukunda yiyemeje kugira 2026 umwaka w’amateka mu muziki we

0 18-12-2025 - saa 10:15, Uwiduhaye Theos

Umuramyi Consolateur Iradukunda ukoresha mu muziki izina rya Fiston Iradukunda, ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza batamaze igihe kinini binjiye mu ruhando rw’umuziki, gusa ni umwe mu bakwiriye guhabwa umwanya.

Iradukunda ni umusore ufite ibihangano byomora imitima ya benshi bakunda indirimbo zifite icyanga zo kuramya no guhimbaza Imana.

Fiston Iradukunda ni umusore ufite ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abarizwa mu Majyepfo y’Afurika, aho asengera kuri I.P.I.M Casa Blanca.

Yize ubuhinzi n’ubworozi kandi amaze gusohora indirimbo ebyiri zirimo iyo yise “Wambereye Inshuti” na “Ibanga” yasubiyemo mu buryo bushya.

Avuga ko kwinjira mu muziki wo kuramya Imana ari umuhamagaro we kuva kera akiri muto atangira kuririmba ari mu mashuri yisumbuye, mu gihe nyuma yagiye ahimba indirimbo ze bwite kugeza atangiye kuzishyira hanze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mu 2026 yiteguye gukora cyane kurusha uko bisanzwe.

Ati “Umwaka ugiye kuza ntegereje gukora indirimbo nyinshi nshya. Iziri muri studio n’izindi nyinshi nshobora gukora. Ni byinshi nateganyirije abakunda Imana n’abakunda gusenga; mbona uzaba umwaka mwiza w’amateka.”

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise "Ambwira Ko", ikaba ije isanga “Ibanga” imaze amezi icyenda iri hanze.

"Ibanga" ifite amateka akomeye ku muryango we, kuko yanditswe kera ataravuka. Ayisobanura nk’indirimbo y’umwihariko yakundwaga cyane na Se witabye Imana.

Iradukunda Fiston afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, ndetse akavuga ko Israel Mbonyi ari umwe mu bo afatiraho icyitegererezo. Iyo yirebye mu ndorerwamo y’ahazaza, yizera ko mu myaka itanu iri imbere azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki.

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi

Fiston Iradukunda ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza