Patoranking na Simi uri mu bahanzikazi bagezweho muri Nigeria, bageze i Kigali aho bitabiriye igitaramo batumiwemo cyo gusoza umwaka wa 2018.
Aba bahanzi bakomoka muri Nigeria bombi bazahurira mu gitaramo cyiswe ‘New Year Countdown’ kizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre.
Bombi bageze i Kigali saa yine na mirongo ine z’ijoro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru bavuze ko abanyakigali bakwiriye kwitega ibirori by’uburyohe kandi binogeye ijisho.
Patoranking ati “Icyo nabwira abanyakigali bazitabira igitaramo cyacu bitege kuzaryoherwa n’umuziki mwiza tuzabacurangira.”
Uyu muhanzi uje mu Rwanda kuri iyi nshuro azaririmba mu buryo bw’umwimerere (Live) mu gihe umwaka ushize ubwo yitabiraga iserukiramuco rya Kigali Up Festival yaririmbiye kuri CD.
Simi nawe ntabwo yagiye kure ya mugenzi we, gusa yavuze ko afite amashushyu yo gutaramira abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere kandi akaba yizeye kubanezeza ku rwego rwo hejuru.
Ati “Wenda sinzi umubare w’abanyarwanda bazi umuziki wanjye ariko nizeye kuzabashimisha.”
Uretse Patoranking na Simi hatumiwe n’umubyinnyi w’Umunya-Ghana wamamaye nka Incredible Zigi nawe wageze i Kigali mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.
Hazaba hari n’abahanzi b’abanyarwanda nka Charly na Nina na Bruce Melodie.
DJ Miller, DJ Toxxyk na DJ Waxxy ukomoka muri Afurika y’Epfo nabo bazasusurutsa abazacyitabira.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa na Rwanda Events kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu. Icy’umwaka ushize cyatumiwemo Yemi Alade na Sauti Sol.
Amafoto: Serge Muhizi
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!