IGIHE

Zlatan n’umukunzi we bateguje ubukwe

0 29-07-2026 - saa 07:02, IGIHE

Umunya-Nigeria Omoniyi Temidayo Raphael, uzwi nka Zlatan Ibile mu muziki, n’umukunzi we, Davita Lamai, batangaje ko bafite ubukwe mu gihe kiri imbere.

Aba bombi basanzwe babana kandi barashyingiranywe nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Batangaje ko bitegura gukora ubundi bukwe, ubwo bari bari mu ndege bwite aho bari bari kumwe n’abandi b’ibyamamare, mu mpera z’icyumweru gishize.

Bose bari bari kwerekeza mu birori by’ubukwe bwa Soso Soberekon usanzwe utunganya indirimbo z’abahanzi muri Nigeria by’umwihariko muri studio ya White Lion Global. Yashyingiranywe n’umukunzi we witwa, Ebiere, muri Leta ya Delta muri Nigeria.

Icyakora n’ubwo babuteguje muri ayo mashusho akomeje kuba gikwira ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo bigeze batangaza amatariki ubwo bukwe buzaberaho cyangwa n’aho buzabera.

Mbere yo kubyemeza, umuhanzi Teni ni we wabanje gukomoza kuri aya makuru ati “Bityo Zlatan n’umugore we mwiza cyane benda gukora ubukwe”.

Batazuyaje, Zlatan usanzwe warabyaranye ubugira kabiri n’uyu mugore we Lamai, bahise bahaguruka barafatana, Lamai ahita abyemeza ndetse atanga n’ubutumire.

Ati “Ndashaka kubatumira mwese. Ndashaka ko mwese muzaba muhari. Bizaba ari byiza cyane mwese muhari”.

Amakuru avuga ko banaherutse kwambikana impeta z’urukundo muri Gicurasi 2026 ariko babigira ubwiru.

Ubu bukwe bari batashye bwavugishije benshi bitewe n’uko bwitabiriwe n’ab’amazina manini mu myidagaduro ya Nigeria barimo 2Baba, Wande Coal, Timi Dakolo, Peggy Ovire, Teni Apata, Ini Edo, Iyabo Ojo n’umukobwa we Priscilla Ojo, Peruzzi, Shoday n’abandi baturutse i Lagos.

Zlatan yabyaranye abana babiri n'uyu mugore we Lamai Davita
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza