IGIHE

Yvan Muziki yavuze ku mubyeyi we bamaze imyaka 10 batabonana (Video)

0 5-02-2026 - saa 14:30, Nsengiyumva Emmy

Yvan Muziki yavuze ko amaze imyaka 10 atabonana na nyina, amutumira mu gitaramo cye azanamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’ kizabera muri Kigali Universe ku wa 13 Gashyantare 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Yvan Muziki agaruka ku myiteguro y’iki gitaramo, yahishuye ko afite icyifuzo cyo kuzataramana n’umubyeyi we bamaze imyaka 10 batabonana.

Ati “Muri iki gitaramo hari indirimbo yitwa ‘Kanyambiriri’ nakoreye umubyeyi wanjye inagaruka ku buzima bwanjye. Ni uko ntafite amahirwe yo kuzamubona uwo munsi ngo abe ahicaye, nahita nkuba inshuro 10 ibyo nagombaga gukora.”

Yvan Muziki ntiyifuje kugaruka ku mpamvu amaze imyaka 10 atabonana na nyina.

Ati “Ngiye kumara imyaka 10 ntamubona, aho aba sinshaka kuhavuga, ngiye kumara imyaka 10 ntamubona gusa ndabizi ni umuntu unkurikira cyane, mama ningira amahirwe yo kukubona bizanshimisha uzaze ngutaramire ndabizi ko ukumbuye ko ngutaramira.”

Umubyeyi wa Yvan Muziki ni mushiki wa Sentore Athanase, uyu muhanzi agahamya ko urukundo akunda umuziki ari we arukesha nyina wamureze awumukundisha cyane ko nawe yari afite impano.

Ibi Yvan Muziki yabigarutseho mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 15 zirimo 11 nshyashya.

Ni igitaramo Yvan Muziki azahuriramo n’abahanzi barimo Kidum, Massamba Intore, Jules Sentore na Marina.

Nubwo aba ari bo bamaze kwemezwa, byitezwe ko hari abandi bahanzi bashobora kuzatungurana nk’Itorero Inyamibwa, Lionel Sentore n’abandi banyuranye.

Yvan Muziki yavuze ko abari kugura amatike mbere bari kugabanyirizwa ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo
Yvan Muziki ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere
Yvan Muziki afite icyifuzo cyo gutaramana n'umubyeyi we bamaze imyaka 10 batabonana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza