IGIHE

Yvan Muziki yahaye impano y’imodoka Marina

0 15-09-2026 - saa 21:05, Nsengiyumva Emmy

Yvan Muziki yahaye impano y’imodoka Marina bamaze igihe bakundana ndetse anaherutse gufata icyemezo cyo kwambika impeta bakiyemeza gutangirana urugendo rwo kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa ‘Mercedes-Benz C-Class W204 Facelift’ Yvan Muziki yayihaye Marina nk’impano yamugeneye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Yvan Muziki yavuze ko iyi modoka yayihaye Marina nk’impano, ati “Nta kintu kidasanzwe cyabaye, ni impano nahaye umugore wanjye mushimira urukundo dukundana.”

Mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo Yvan Muziki yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’, yaratunguranye yambika impeta Marina bemeranya kurushinga.

Mu kiganiro duherutse kugirana n’aba bahanzi bahamirije IGIHE bahamije ko bari mu myiteguro y’ubukwe icyakora bagira ibanga itariki n’ukwezi bazabukorera, gusa bahamya ko ari muri uyu mwaka.

Marina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yishimiye impano yahawe n’umugabo we amushimira urukundo amweretse ndetse nawe amusezeranya kurumwishyura.

Marina na Yvan Muziki uretse kuba bakundana ndetse baranemeranyije kubana, bakunze no gukorana umuziki ndetse by’umwihariko bahuriye mu ndirimbo nka Intare batinya, Urugo ruhire n’izindi nyinshi bahuriyemo.

Iyi niyo modoka Yvan Muziki yahaye Marina bamaze igihe bakundana
Ibyishimo byari byose hagati ya Yvan Muziki na Marina bamaze igihe mu rukundo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza