IGIHE

Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe

0 3-09-2026 - saa 19:09, Nsengiyumva Emmy

Yugi Umukaraza wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo cyabuze ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akabwizeza kwisubiraho.

Kuri uyu wa 3 Nzeri 2026 nibwo Yugi Umukaraza yarekuwe mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere, amakuru ahari agahamya ko uyu musore wari warakatiwe kuburana afunze yasabye kumvikaba n’Ubushinjacyaha bwahise bumurekura.

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026 nyuma yo kuregwa na Shaddyboo kumufatirana yasinze akamusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.

Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Yugi Umukaraza yahise atangira gukurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu myanzuro y’urubanza rw’uyu musore IGIHE yabonye, urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma Yugi Umukaraza akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyakora rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ku rundi ruhande, nyuma y’uko ibizamini bigaragaje ko na Shaddyboo yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri, ku wa 6 Nyakanga 2026 yajyanywe ku bushake bwe muri Isange Rehabilitation Centre, uyu nawe akaba yaramaze gutaha.

Yugi Umukaraza (wambaye ingofero itukura) washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza