IGIHE

Vuba ndasubukura umuziki -Kevin Kade warebye umukino wa Portugal na Espagne

0 7-07-2026 - saa 15:45, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko ubuzima bwe buri kugenda bumera neza nyuma y’igihe yari amaze ahanganye n’uburwayi, ashimangira ko yiteguye gusubukura ibikorwa bye bya muzika mu minsi iri imbere.

Kevin Kade yabitangaje ubwo yari muri Stade ya Dallas aho yarebeye umukino wahuje Espagne na Portugal mu mikino ya 1/16 y’Igikombe cy’Isi, umukino warangiye Espagne ikomeje mu gihe Portugal yasezerewe.

Uyu muhanzi yari amaze igihe atagaragara mu ruhame nyuma yo gutangaza ko arembye, ibintu byatumye yikura mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival akaguma muri Amerika aho yari ari kwitabwaho n’abaganga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kevin Kade yavuze ko nyuma y’igihe yita ku buzima bwe ndetse akitabwaho n’abaganga, ubu yatangiye koroherwa.

Ati “Mu minsi ishize byari ibintu bibi cyane ku buzima bwanjye. Nyuma y’igihe ndi kwiyitaho ndetse nanitabwaho n’abaganga, ubu meze neza kandi ndabishimira Imana.”

Uyu muhanzi yavuze ko igisigaye ari ugukomeza kwiyitaho kugira ngo agarure imbaraga, maze asubire mu bikorwa bya muzika nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Ubu ndi kwiyitaho ngo ngarure imbaraga ndetse nkire neza, ubundi nongere nkore umuziki nk’ibisanzwe.”

Nubwo ubusanzwe Kevin Kade atakunze kugaragara akurikirana imikino ya ruhago, kuri iyi nshuro yasanze muri Stade ya Dallas aho yari yagiye gushyigikira Portugal ya Cristiano Ronaldo asanzwe afana, nubwo ikipe ye yaje gusezererwa.

Ku rundi ruhande, Kevin Kade yasabye abakunzi be kumwihanganira mu gihe akomeza kugarura ubuzima, abizeza ko hari ibikorwa byinshi yabateguriye.

Ati “Erega uko bankumbuye nanjye ndabakumbuye. Nizeye ko mu minsi iri imbere nzaba meze neza, ubundi tukamarana urukumbuzi.”

Kevin Kade yavuze kandi ko afite indirimbo yakoreye mu Rwanda ndetse n’izindi yakoze muri Amerika zose yitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba.

Kevin Kade yitabiriye umukino Espagne yasezereyemo Portugal
Kevin Kade yateguje abakunzi be ibikorwa bishya
Kevin Kade wari umaze iminsi yivuriza muri Amerika ahamya ko yatangiye gutora agatege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza