Uwicyeza Pamella yahaye amasaha 24 abantu bose bamuharabitse ku mbuga nkoranyambaga, abasaba gusiba ubutumwa bamwanditseho, bitaba ibyo akiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ibi Uwicyeza Pamella yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’iminsi hakwirakwizwa amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umuhanzi The Ben.
Yagize ati "Mu myaka yose ishize, sinigeze mba umuntu uha agaciro ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga. Nahoraga ntuje nkicecekera kuko nta muntu numvaga ngomba ibisobanuro ku buzima bwanjye."
Yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyo kugira icyo abivugaho kuko amaze kurambirwa guharabikwa.
Ati "Uyu munsi nanze gukomeza kwemera guteshwa agaciro n’abantu badafite icyo bazi ku buzima bwanjye cyangwa uwo ndi we.Hari itandukaniro rinini hagati yo gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza ibinyoma. Abakoresha imbuga nkoranyambaga, mufite amasaha 24 yo gusiba ku mbuga zanyu zose inyandiko zose z’ibinyoma no kunyandagaza mwanditseho.”
Uwicyeza yagaragaje ko ibitabaye ibyo yiteguye kugana ubutabera kandi yizeye ko hari uzaba igitambo ku bandi anabibutsa ko ari ubwa nyuma ababuriye.
Ati “Nimutabikora, nzageza iki kibazo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi nkurikize inzira zose ziteganywa n’amategeko. Umwe muri mwe azagirwa urugero. Ubu ni bwo bwa mbere kandi bwa nyuma mbaburiye. Ubutaha nta kuburirwa muzabona."
Aya magambo aje nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amakuru avuga ko Uwicyeza Pamella n’umugabo we, The Ben, batabanye neza, ndetse bamwe bakaba baratangiye kuvuga ko batandukanye.
Nubwo Uwicyeza atigeze avuga amazina y’abo yabwiraga, biragaragara ko ubutumwa bwe bwari bugenewe abakomeje gukwirakwiza ayo makuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!