IGIHE

Utah Nice yavuze kuri Bruce Melodie wakunze indirimbo ye ‘Capable’ (Video)

0 28-09-2026 - saa 22:53, Nsengiyumva Emmy

Utah Nice uri mu bahanzi b’abakobwa bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda, yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo kumva ko Bruce Melodie akunda indirimbo ye nshya yise ‘Capable’.

Ibi Utah Nice yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yaganiraga kuri iyi ndirimbo ndetse n’uko yakiriye amakuru y’uko Bruce Melodie ayikunda.

Ati “Birarenze, ni binini kuko na Bruce Melodie ni munini. Kumva ko yaba azi indirimbo yawe akanayishyira mu zo ari gukunda, ni ikintu gisobanuye ibintu binini ku rugendo rwanjye mu muziki.”

Utah Nice utarahura na Bruce Melodie, yavuze ko baramutse bahuye hari byinshi yamwigiraho nk’umuhanzi mukuru ufite ubunararibonye.

Ati "Ibaze rero kubona umuntu wari usanzwe ukunda, mutaziranye nta n’ahantu murahurira, akavuga ko akunda indirimbo yawe. Ni ibintu bidasanzwe.”

Utah Nice uri kuzamuka mu muziki, yarushijeho kumenyekana ubwo yasohoraga indirimbo ‘My Mind’ yakoranye na Chriss Eazy, ndetse bombi bakayiririmbana mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Utah Nice yishimiye kuba Bruce Melodie yarakunze indirimbo ye nshya yise 'Capable'
Utah Nice aherutse gusohora indirimbo nshya yise 'Capable' iri mu zikunzwe muri iyi minsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza