IGIHE

Urutonde rwa filime n’abahataniye ibihembo muri ‘Rwanda International Movie Awards’

0 4-03-2023 - saa 09:56, Mahoro Vainqueur

Ubuyobozi bwa ‘Rwanda International Movie Awards’ bwatangaje urutonde rwa filime zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo zihataniye ibihembo bya RIMA bigiye gutangwa ku nshuro ya munani.

Sosiyete ya Ishusho Arts ifite ibi bihembo mu nshingano, yanatangaje urutonde rw’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema bahataniye ibi bihembo mu byiciro bigera kuri 27 .

Filime zo mu Rwanda zihataniye ibi bihembo mu cyiciro cya filime ngufi (Short Movies) zirimo ; ‘Ingaruka’ ya Habiyakare Muniru, ‘Innocent Victim’ ya Sugira Florence, ‘Wedding Dress’ ya Mutoni Assia, ‘Ishyari/Jealus’ ya Nizeyimana Pacific, ‘Nkore Iki’ ya Vyper , ‘1785 Dead or Awake’ ya Jackson Drizzy, ‘Muhire’ ya Muhire, ‘My Story’ ya Fluery Legend.

Mu cyiciro cya filime mbarankuru (Documentary Film) zirimo; ‘Ifirimbi’ ya Saro Francine Andrew, ‘Forgiven not Forgotten’ ya Emmanuel Nturanyenabo , ‘Tinyuka Urashoboye’ ya Rugina Mussa.

Mu cyiciro cya Filime z’uruhererekane (Series Film) zirimo; ‘The Bishop Family’ ya Niyoyita Roger , ‘The Pact’ ya Ingabire Pascaline , ‘My Ex’ ya Fleury Legend , ‘Impanga’ ya Fleury Legend, ‘The Secret’, ‘Waz You’ na Maya za Yves Mizero , ‘Consequences’ ya Kalinda Isaie, ‘Ubwiru’ ya Jean Bon Bestin.

Mu cyiciro cya ‘Feature Film’ harimo ‘Above the Brave’ ya Kalinda Isaie, ‘Igeno ryanjye’ ya Niyoyita Roger, ‘Nurujijo’ ya Habiyakare Muniru, ‘Drunk and Dead’ ya Maniraguha Jacques, ‘Marie’ ya Appolinaire Ingabire.

Mu cyiciro cy’abayobozi ba filime (Movie Directors) harimo Niyoyita Roger , Fluery Legend , Kalinda Isaie , Yves Mizero na Ingabire Pascaline.

Mu cyiciro cya cy’abakinnyi ba filime (Male Actor) bitwaye neza barimo Mwiyeretsi Alain Samson (The Bishop) , Mugisha Emmanuel (Umuturanyi), Habiyakare Muniro (Ingaruka), Niyigena Jean Pierre (Igeno ryanjye), na Kalinda Isaie (The Consenquence).

Mu cyiciro cy’abakinnyi ba filime b’abagore bitwaye neza (Female Actress) barimo ; Gatesi Divine Kayonga (Waz You / The Bishop) , Bahavu Jeanette Usanase (Impanga), Pertinah Urwibutso (My Ex), Irakoze Vanessa Aliane (Maya) , Iradukunda Nana Nadine(The Pact).

Muri RIMA harimo icyiciro cya People Choice Awards , Benimana Ramadhan (Bamenya), Mugisha Emmanuel (Kibonke), Mugisha James (Mudenge), Niyitegeka Gratien (Papa Sava),Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens (Boss Rukundo), Kazungu Emmanuel (Mitsutsu), Rusine Patrick (Rusine), Zahabu Francis (Steven) na Iradakunda Abouba Ibra (Prince).

Mu cyicoro y’abagore muri People Choice Awards harimo: Usanase Bahavu Janet (Kami), Dusabe Clenia (Vestine), Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Ishimwe Sandra (Nadia), Umutoni Saranda Oliva (Saranda), Inkindi Aisha (Aisha), Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Igihozo Nshuti Mireille (Phionah), na Rwibutso Pertinah (Lydia).

Filime ebyiri zo mu Rwanda nizo zihataniye icyiciro cya Academic Films’ zirimo ‘Option Z’ ya Dusamina Jean Claude na ‘6:15’ Aliane Uwanyirigira.

Rwanda International Movie Award (RIMA) igamije gushimira abitwaye neza mu ruganda rwa sinema mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 1 Mata 2023 byaherukaga gutangwa mu 2020, bigiye gutangwa nyuma yo gusubikwa imyaka ibiri kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bigiye kongera gutangwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza