Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano, umaze iminsi mu butabera aho akurikiranyweho icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Yvanny Mpano akurikiranywe muri dosiye imwe n’abandi bantu batandatu, bose bakaba bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Mu isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ryabaye ku wa 11 Nzeri 2026, umucamanza yagaragaje ko nubwo abaregwa bose bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, buri umwe akurikiranywe ku byaha bye.
Umucamanza yagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Niyodusenga Regis, uri muri dosiye imwe na Yvanny Mpano, akekwaho icyaha cyo gufatanwa, gutunda, guha undi no kugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu.
Ni mu gihe Urukiko rwemeje ko hari n’impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Iradukunda Robert, Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano na Murenzi Armand bakekwaho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.
Undi ni Kanyabugande Nuhu, na we Urukiko rwavuze ko rusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gufatanwa no kunywa ibiyobyabwenge.
Aba bose bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, bakaba bazabera mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe mu muziki, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ndabigukundira’, ‘C’est la vie’, ‘Amateka’ na ‘Nyuma Yawe’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!