Uncle Austin yahishuye ko kuba Kamichi na Kitoko baravuye mu Rwanda byamuciye intege mu muziki, bituma agabanya umuvuduko wo gusohora indirimbo.
Uncle Austin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yakebuye abahanzi bagenzi be, abasaba kongera gukora cyane no gusohora indirimbo, yifashishije urugero rw’ibihe byatambutse ubwo umuziki w’u Rwanda wari ushyushye.
Ati “Abantu bakunde umuziki ariko n’abahanzi bongere bakore, basohore indirimbo. Twasohoraga indirimbo ugasanga uyu munsi nayisohoye, Kamichi yasohoye, Kitoko yasohoye, ugasanga uruganda rurashyushye.”
Ku rundi ruhande, Uncle Austin yavuze ko kugenda kwa Kamichi na Kitoko kwamuciye intege, kuko yumvaga ko irushanwa ryari risanzwe rihari mu muziki ritakiriho nk’uko ryahoze.
Ati “Bantabye mu nama. Kamichi na Kitoko bagiye, nabonye nta hangana rinini risigaye, ncika intege zo gukomeza gusohora indirimbo.”
Uncle Austin kandi ntiyemera ko yigeze ahangana na Mico The Best mu muziki, kuko avuga ko yamufataga nk’umwana wabo.
Mu gihe cyabo, Kamichi, Uncle Austin na Kitoko, buri wese yashakaga kwigaragaza no kugira ijambo rikomeye mu muziki, by’umwihariko mu njyana ya Afrobeat.
Iri hangana mu muziki ntiryari rishingiye ku mahane cyangwa ubugome, ahubwo aba bahanzi bahatanaga binyuze mu bikorwa byabo, indirimbo n’ibitaramo.
Nyuma y’imyaka myinshi aba bahanzi bahatana binyuze mu bikorwa, hiyongeyeho abandi nka Mico The Best. Kuba Kitoko na Kamichi baravuye mu Rwanda byatumye isura y’iryo rushanwa ihinduka.
Uncle Austin asanga kuba abahanzi benshi bo mu gihe cye baragabanyije ibikorwa by’umuziki cyangwa bakerekeza ahandi byagize uruhare mu gutuma umuvuduko w’umuziki w’u Rwanda utaba nk’uwo mu bihe byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!