Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Diez Dola n’abashinzwe kumureberera inyungu, amakuru mashya ni uko bamaze kubikemura ndetse bagiye gukomeza ibikorwa byabo nk’ibisanzwe.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’uko hagiye hanze amakuru y’uko uyu muhanzi yagiranye ikibazo n’abo bakoranaga, bamwe mu bahanzi bakuru babegereye bagerageza guhuza impande zombi. Ibiganiro byabo byaje gutanga umusaruro, impande zombi ziyemeza gukemura ibibazo byari byavutse.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Nyuma y’uko bimenyekanye ko havutse ibibazo, abantu bahise batangira kuganiriza impande zombi. Ubu ibibazo byararangiye, biyemeje kubirenga bakongera bagakorana.”
Mu minsi ishize Diez Dola yagiranye ikibazo n’abo bakorana bamushinjaga kubivumburaho bakamubura nyuma yo kugirana amakimbirane yari atewe no kutabasha kumvikana ku bintu bimwe na bimwe.
Ubwo yabazwaga icyo bari bapfuye, Umuyobozi wa ‘Blackwave Inc’, Ghislain Nise Jabo yagize ati “Ahari abantu mushobora kugira ibyo mutumvikanaho buri ruhande rugataha rwumva ko rutanyuzwe, icyakora umuti wa byose si uguhita ushaka gusenya byose ahubwo wareba icyo amasezerano avuga kuko arasobanutse, ni yo yonyine yadutandukanya. Twaramushatse turamubura. Ntekereza ko igihe kigeze ngo aboneke turebere hamwe uko twasubukura imishinga dufitanye inyuranye.”
Nyuma yo kwiyunga no gukemura ibibazo bari bamazemo iminsi, Diez Dola n’abo bakorana bahise batangira gutegura uko bashyira ku murongo umushinga w’indirimbo uyu muhanzi afitanye na The Ben ndetse amakuru ahari agahamya ko batangira kuyifatira amashusho mu minsi iri imbere.
Diez Dola uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yatangiye gukorana na ‘Blackwave Inc.’ ku wa 19 Ukwakira 2024. Bafitanye amasezerano y’imyaka itanu, bivuze ko asigaje imyaka itatu yo gukorana na yo.
Mu gihe bamaze bakorana, bamaze gushyira hanze imishinga irimo ‘Repete’, ‘Extra Stamina’, ‘Zangalewa’ n’indi inyuranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!