IGIHE

Mr. Romantic wo muri ‘Moriox Kids CBC’ yasanze bagenzi muri Kyrgyzstan

0 3-09-2026 - saa 17:59, Nsengiyumva Emmy

Uwiringiyimana Lucky wamenyekanye nka Mr. Romantic, wari wasigaye i Kigali mu gihe bagenzi be bo muri ‘Moriox Kids CBC’ bari berekeje muri Kyrgyzstan, nawe yashyize aragenda nyuma yo kubona ibyangombwa byari byatinze.

Uyu mwana yerekeje muri Kyrgyzstan asangayo abandi barindwi. Uko ari umunani bazasusurutsa abazitabira ibirori bazabyinamo.

Mr. Romantic yerekeje muri Kyrgyzstan mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026 mu gihe abandi bo bagezeyo ku wa 1 Nzeri 2026.

Aba bana byitezwe ko bazasusurutsa abazitabira ibirori byo gusoza imikino ya ‘World Nomad Games 2026’ ku wa 6 Kanama 2026.

Mu kiganiro na IGIHE, Blaise Muhoza Shema ureberera inyungu z’aba bana, yavuze ko uretse iki gitaramo bategerejwemo ku wa 6 Nzeri 2026, ku wa 8 Nzeri 2026 bafitanye igitaramo n’umuhanzi witwa Gulnaz Chynybek Kyzy.

Ati “Ku wa 8 Nzeri 2026 tuzakora igitaramo cyacu bwite tuzahuriramo n’abahanzi barimo Gulnaz Chynybek Kyzy na Chris Hat nawe twajyanye.”

‘World Nomad Games’ ni umwe mu mihango ikomeye ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwimakaza umuco, guteza imbere ubusabane no gusangizanya amateka n’indangagaciro by’imiryango n’ibihugu.

Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan yagaragaje ko kwitabira kw’iri tsinda bizatanga umusanzu ukomeye mu kugaragaza umuco w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Mr. Romantic wari wasigaye i Kigali muri ‘Moriox Kids CBC’ yerekeje muri Kyrgyzstan
Abana bo muri ‘Moriox kids’ bamaze kugera muri Kyrgyzstan
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza