IGIHE

Umutungo wa Taylor Swift warenze miliyari 2$

0 7-06-2026 - saa 07:43, Gilbert Ukwizagira

Forbes yatangaje ko umutungo w’umunyamuziki Taylor Swift ufite agaciro k’arenga miliyari 2$, bimushyira ku rutonde rw’abakora umuziki bakize ku Isi.

Taylor Swift ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu batunze amafaranga menshi bagaragara ku rutonde rwa Forbes mu byiciro bitandukanye.

Iyi ntambwe nshya Taylor Swift ayikesha ibitaramo bye bya ‘Eras’ bizenguruka Isi yakoze mu 2023–2024 ndetse n’ibihangano aheruka gusohora. Ibyo birimo album ze, iyitwa “Tortured Poets Department” n’iyitwa “Life of a Showgirl” iheruka. Yanashyize hanze izindi ndirimbo ziganjemo ize za kera yasubiyemo.

Forbes, ikomoza ku byo yashingiyeho, yagize iti “Swift yahinduye uruganda rw’umuziki mu 2020 ubwo yasubiragamo indirimbo ze hafi ya zose. Ibyo byatumye inyungu ziva mu bihangano bye zijya mu mufuka we mu buryo butaziguye, bitera n’abahanzi bagenzi be kwiyandikishaho ibihangano byabo kugira ngo bibinjirize menshi”.

Mu 2024, Swift yageze ku rwego rw’abatunze miliyari abikesha ibitaramo bya ’Eras Tour’, byabaye ibitaramo byinjije amafaranga menshi kurusha ibindi byose mu mateka.

Forbes yavuze ko “Muri Werurwe 2026, umutungo we wikubye kabiri ugera kuri miliyari 2$, bimugira umuhanzi w’umugore ukize cyane kurusha abandi bose mu mateka. Icyakora, arushwa n’umugabo wa Beyonce, Jay-Z, ufite umutungo ufite agaciro ka miliyari $2,8.”

Taylor Swift ari mu bazashyirwa ku rukuta rwa ’Songwriters Hall of Fame’ uyu mwaka. Binavugwa ko ku wa 3 Nyakanga 2026 azakora ubukwe n’umukunzi we, Travis Kelce nubwo bo nta n’umwe urabyemeza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza