Abavandimwe b’umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri Black Panther, Chadwick Boseman, bajyanye mu nkiko umugore we, Taylor Simone Ledward, bamushinja kudasaranganya umutungo w’umugabo we witabye Imana, mu buryo bukwiye.
Kevin Boseman na Derrick Boseman bareze Taylor ku bw’umuryango wabo, basaba urukiko kumwambura inshingano zo kuba umucungamutungo w’ibyasizwe na Chadwick Boseman, nyuma yo kumushinja ko atubahirije inshingano zo gusaranganya umutungo yasize.
Ibi bibaye hafi imyaka itandatu nyuma y’urupfu rwa Chadwick Boseman, wamenyekanye cyane kubera gukina ari King T’Challa muri filime Black Panther, witabye Imana azize kanseri yo mu mara.
Nk’uko inyandiko yashyikirijwe urukiko ibigaragaza, abavandimwe be Kevin na Derrick bashyigikiye ikirego cy’ababyeyi babo, Leroy Boseman na Carolyn Boseman, basaba ko Taylor Simone Ledward ahagarikwa ndetse akanavanwa ku nshingano zo gucunga umutungo w’umuhungu wabo.
Mu nyandiko y’ikirego yashyikirijwe urukiko ku wa 17 Nyakanga 2026, umuryango wa Chadwick Boseman uvuga ko Taylor atigeze ashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyo mu 2022 cyategekaga ko 25% by’umutungo wa Chadwick ugomba guhabwa buri umwe mu babyeyi be, Leroy na Carolyn Boseman.
Umuryango we uvuga ko nubwo hashize hafi imyaka ine urukiko rutanze icyo cyemezo, uwo mutungo utaragabanywa uko byari biteganyijwe.
Muri icyo kirego bagize bati “Nyuma y’imyaka hafi ine, [Taylor] ntarasaranganya umutungo. Yakomeje kuwugenzura wenyine, abuza umuryango wa nyakwigendera kubona uruhare mu gufata ibyemezo bireba inyungu za Leroy na Carolyn.”
Taylor Simone Ledward yari yaragaragaje ko umutungo wa Chadwick Boseman warimo amafaranga angana n’ibihumbi 151 by’Amadolari n’imigabane ifite agaciro ka miliyoni 3.3 z’Amadolari muri sosiyete ya Chadwick Boseman Inc.
Urukiko rwari rwarabonye ko urutonde rw’umutungo rwatanzwe na Taylor rwari “ukuri kandi rwuzuye”.
Abavandimwe ba Chadwick bavuga ko Taylor atagaragaje neza umutungo wose wasizwe n’umugabo we, bavuga ko ushobora kuba urimo n’ibindi bintu birimo amafaranga ava mu bikorwa bye bya filime, uburenganzira ku mashusho ye, umutungo utimukanwa, konti ya banki itari yaratangajwe ndetse n’ibindi bintu bye bwite.
Basabye urukiko gutegeka Taylor gutanga ibisobanuro birambuye ku mutungo wose wa Chadwick Boseman no kumwambura inshingano zo kuwucunga.
Kugeza ubu, Taylor Simone Ledward n’umwunganizi we mu mategeko ntibaragira icyo batangaza ku byo aregwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!