Umuraperi Taykun Degree uri mu bitabiriye irushanwa rya ‘East African Got Talent’ icyakora ntabashe kwegukana igihembo icyo ari cyo cyose, ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Taykun Degree yavuze ko agiye gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu yitwa ‘Case Western Reserve University’ aho aziga ibijyanye n’ibinyabuzima.
Uyu musore yavuze ko nubwo agiye kwiga ariko ateganya gukomeza gukora ibijyanye n’umuziki.
Taykun Degree yamenyekanye mu 2019 ubwo yari umwe mu bitabiriye irushanwa rya ‘East African Got Talent’, nyuma yo kutabasha gutsinda iri rushanwa yafashe gahunda yo gukomeza amasomo aba ashyize ku ruhande iby’umuziki.
Mu 2022 nibwo Taykun Degree yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Zoology and conservation’ ndetse nyuma aza kubona akazi mu kigo cya ‘Diana Fossey Gorilla Fund’.
Aha ni naho yaje guhurira n’umukobwa baje kubaka umubano birangira biyemeje kurushinga ndetse baza no kwibaruka imfura yabo.
Taykun Degree yerekeje muri Amerika nyuma y’igihe gito yari amaze gusohora album ye nshya yise ‘Big Bag’ igizwe n’indirimbo 13.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!