Umuraperi Fifi Raya, wamenyekanye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, yambitswe impeta n’umusore usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Fifi Raya wagaragaje ibyishimo byinshi byo kuba agiye kurushinga yirinze kugira byinshi avuga ku musore wamwambitse impeta. Icyakora IGIHE yamenye ko agiye kurushinga na Benjamin Ndibyariye ukunze kwiyita Ben The MC ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa impeta, Fifi Raya yagize ati “Uretse kuba ari mwiza, ubu icumi kuri icumi ni umugabo wanjye! Inkuru z’urukundo ziraryoha, ariko urwacu rukarushaho.”
Fifi Raya ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki nyarwanda. Mu myaka itatu amaze awukora, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo Dejavu yakoranye na B Threy na Kill It yakoranye na Bull Dogg.
Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yongerwaga ku rutonde rw’abahanzi bitabiriye igitaramo Icyumba cya Rap, gihuza bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda.
Fifi Raya kandi ntiyakunze guhisha ko impamvu adashyira imbaraga nyinshi mu muziki ari uko adafite umuterankunga cyangwa umushoramari bafatanya, akavuga ko ibyo akora byose bishingiye ku bushobozi bwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!