IGIHE

Umunyarwenya Pirate yishyizeho ‘tattoo’ ya Bruce Melodie

0 17-09-2026 - saa 10:35, Nsengiyumva Emmy

Umunyarwenya Pirate yamaze kwishyiraho ‘tattoo’ ya Bruce Melodie, ibyo we yise gukura urukundo akunda uyu muhanzi mu magambo ahubwo akarushyira no mu bikorwa.

Ku kuboko kwe kw’ibumoso, Pirate yiyanditseho amagambo agira ati “Itahiwacu Bruce #001”, iyi ikaba kode abafana ba Bruce Melodie biyumvamo nyuma y’uko ayihaye mu rwego rwo kugaragaza ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kwiyandikaho amazina ya Bruce Melodie ku kuboko, Pirate yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi.

Ati “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe. Murabizi, nsanzwe mufana, ahubwo ubu ni bya bindi byo gukura urukundo mu magambo gusa bikajya no mu bikorwa.”

Pirate wari usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Bruce Melodie, urukundo amukunda yarushijeho kurugaragaza kuva uyu muhanzi yatangira ibitaramo byamuhuzaga na The Ben.

Abenshi bamwibuka kuva mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga igitaramo ‘New Year Groove’, kugeza ubwo cyaberaga muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Si aho byarangiriye, kuko na nyuma yaho, ubwo aba bahanzi bahuriraga muri ‘Summer Country Tour’, Pirate yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakunzi ba Bruce Melodie bamushyigikira cyane.

Ni urukundo rwongeye kuvugwa cyane ubwo Bruce Melodie na The Ben batangiraga ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ mu Karere ka Musanze. Icyo gihe, uyu munyarwenya yari amaze icyumweru afunze nyuma yo gukora igikorwa cyo kuzirika umufana wari wisize amarangi y’igisamagwe, akamushorera buhene.

Iki gikorwa nticyakiriwe neza, bituma Pirate amara iminsi akurikiranwa n’inzego z’umutekano. Icyakora, yaje kurekurwa bitabaye ngombwa ko agana mu nkiko.

Umunyarwenya Pirate yamaze kwiyandikaho amazina ya Bruce Melodie
Pirate asanzwe ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie
Bruce Melodie nawe akunze kugaragaza ko yamenye ko Pirate ari umufana we
I Rubavu ubwo hasozwaga ibitaramo bya 'Summer Country Tour' Bruce Melodie yajyanye Pirate ku rubyiniro bafatanya gususurutsa abakunzi be
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza