IGIHE

Umunyarwenya ‘5K Etienne’ n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

0 5-02-2026 - saa 15:40, Nsengiyumva Emmy

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne, nyuma yo kwambika impeta inkumi yitwa Uwizeyimana Josiane bitegura kurushinga, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026 basezeranye imbere y’amategeko.

5K Etienne n’uyu mukobwa bazarushinga mu Ugushyingo 2026, basezeraniye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026.

Aba basezeranye nyuma y’uko ku wa 4 Gashyantare 2026 5K Etienne yambitse impeta uyu mukobwa.

Icyo gihe 5K Etienne yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa bitegura kurushinga, bamaze imyaka ibiri bakundana nyuma yo guhurira mu bukwe bari batashye.

Ubwo 5K Etienne n'umukunzi we bari bageze ku biro by'Umurenge wa Kinyinya
5K Etienne n'umukunzi we bagiye mu cyumba basezeraniyemo
Babanje guhabwa inyigisho zijyanye n'urugendo rushya rw'ubuzima batangiranye
5K Etienne n'umukunzi we bari kumva inyigisho
Umukunzi wa 5K Etienne arahirira imbere y'amategeko kuzabana n'uyu munyarwenya akaramata
5K Etienne nawe yarahiriye kuzabana akaramata n'uyu mukobwa bitegura kurushinga

Amafoto: Kwizera Remy Moses

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza